Mu mukino usoza iy’amatsinda mu irushanwa rya IHF Challenge trophy ribera muri Uganda, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 44-29, zose zizamukana muri ½
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye kuri iki cyumweru, rwatsinze Sudani y’Amajyepfo yaraye itewe mpaga na Uganda, bituma rubona itike ya ½ cy’irangiza.
Mu marushanwa ya Handball ari guhuza ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rurakina umukino wa mbere na Sudani y’Amajyepfo
Mu rwego rwo kwitegura igikombe kizabera muri Uganda guhera taliki ya 16 Ukuboza 2016, ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 ikomeje imyitozo i Huye
Ikipe ya APR Handball Club yigaranzuye Police Hc iyitwara igikombe , inafashijwe cyane n’abakinnyi yayikuyemo
Mu mukino wo kwishyura wahuje APR Hc na Police Hc, urangiye amakipe yombi anganya 31-31, bituma Police Handball Club ihita yegukana igikombe cya Shampiona
Mu mpera z’iki cyumweru muri Handball hateganyijwe isozwa rya Shampiona y’Abagore, mu gihe APR na Police HC nazo zizaba zikina umukino wo kwishyura wa Shampiona
Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abatoza bakiri kuzamuka, bashamikiye ku bigo bikina umukino wa Handball
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’aho yarutsinze ibitego 29-21, mu gikombe cy’Afurika cya Handball kiri kubera muri Mali
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 45-10
Mu birori byiganjemo umuco gakondo wa Mali, igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Handball kiri kubera muri Mali cyafunguuwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu gikombe cy’abatarengeje imyaka 18 yongeye kunyagirwa na Egypt (Misiri) ibitego 56-12 muri Palais des Sports de Bamako
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball kiri kubera muri Mali, ikipe y’u Rwanda yanyagiwe na DR Congo ibitego 45-15 mu mukino wabimburiye iyindi
Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, Kenya yatsinzeu Rwanda ihita yegukana igikombe mu mukino wa Handball
Mu mikino ya gisirikare ikomeje kubera mu Rwanda, u Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere rwabonye mu mukino wa Handball rutsinze Tanzania.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball baratangaza ko bizeye kuzitwara neza mu marushanwa bazakinira Cameroun na Mali
Mu mikino yo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,Gorillas na Police Hc zo mu Rwanda zatsinze amakipe ya Uganda zegukana ibikombe mu mukino wa Handball
Kuri iki cyumweru ku kibuga cy’ishuri rya APPEGA Gahengeri hatangirijwe Shampiona y’abagore mu mukino wa Handball aho ikinirwa mu ma zone
Shampiona y’abagore mu mukino wa Handball y’umwaka wa 2016 igiye gukinirwa mu mazone bitewe n’ibice by’igihugu amakipe aherereyemo
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru muri ES Kigoma mu mukino wa Handball harakinirwa irushanwa ryitiriwe Intwari mu bagabo n’abagore
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Shampiona y’umukino wa Handball yasojwe,ubwo umukino wari utegerejwe warangiye Police yongeye gutsinda APR
Kuri uyu wa gatandatu Shampiona y’umukino wa Handball irakomeza hakinwa imikino y’ibirarane by’umwihariko amakipe y’amashuri akaba ariyo afite imikino myinshi
Ikipe ya Handball ya Gs St Aloys yamaze guhabwa ibihano byo kugera 2017,itagaragara mu bikorwa bya Handball nyuma yo kwikura muri Shampiona
Mu rwego rwo guteza imbere umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda,umuryango wa Gorillas handball club watangije umushinga wo gushakisha abana bafite impano muri uwo mukino,aho ku ikubitiro hamaze bamaze guhuriza abana mu bigo bitatu batozwa uwo mukino.
Ikipe ya APR Handball club yongeye gutsindira ikipe ya Police Hanball Club ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora (Liberation day tournament),nyuma yo kuyistinda ku bitego 25-22
Kuri iki cyumweru taliki ya 05/07/2015 harakinwa irushanwa rya Handball ryitiriwe umunsi wo kwibohora (Liberation day tournament),irushanwa riza kwitabirwa n’amwe mu makipe ya hano mu Rwanda
Shampiona y’umukino wa Handball yasoje imikino yayo ibanza kuri iki cyumweru,aho ikipe ya Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 30, mu gihe ikipe ya APR Hc iyirya isataburenge n’amanota 27
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisirikare yo muri Tanzania ibitego 26-22
Mu rwego rwo kwibuka Abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda bateguye irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine kuva taliki ya 06 kugeza 07/06/2015