Yateye umugongo AFC Leopards, yongera amasezerano muri Rayon Sports

Nyuma y’iminsi bivuzwe ko uyu mukinnyi wa Rayon Sports azerekeza mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, Emmanuel Imanishimwe yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro wa Rayon Sports ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso uzwi ku izina rya Emmanuel Imanishimwe, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports byasaga nk’aho byarangiye ko yerekeza mu ikipe ya AFC Leopards itozwa na Ivan Jacky Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports.

Abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano
Abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano
Emmanuel Imanishimwe, wigaragaje cyane muri uyu mwaka w'imikino wa 2015-2016
Emmanuel Imanishimwe, wigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2015-2016

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, uyu mukinnyi yaraye yongereye amasezerano mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 rishyira iryo ku wa 14 Nyakanga 2016, aho bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ku mafaranga asaga 6,258,400Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muri apr ahubwo niho yakiriye cash

emmy yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

ahubwo ngo abayobozi bacu babuze frw ahita yigira muri Apr?!!!!? Ibi bintu byambabaje

emmy yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka