Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yashyizweho nta piganwa

Uwamahoro Latifah yashyizwe mu mwanya w’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta piganwa ribaye.

Uwamahoro Latifah wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
Uwamahoro Latifah wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Yemejwe n’ inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA, yateraniye muri Hotel la Palme i Musanze, kuva tariki 17 kugeza 18 Nzeli 2016.

Yashyizweho asimbura Mulindahabi Olivier wahoze muri uwo mwanya, akaza kuvaho akatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’icyenewabo, mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Murindahabi wasimbuwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu
Murindahabi wasimbuwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi atandatu

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA, yavuze ko uyu munyamabanga yarambagijwe akabonwamo ubushobozi bwo kuyobora, agatoranywa nta piganwa.

Yagize ati “ Amategeko tugenderaho, avuga ko uyu mwanya ushobora gupiganirwa igihe abantu bafite umwanya wo kujonjora, bagatanga ibizami, utsinze agahabwa uyu mwanya.”

Avuga kandi ko ayo mategeko yemerera komite nyobozi gukora ubushakashatsi bwayo, igahitamo ushobora gufata uyu mwanya hatabayeho ipiganwa, akemezwa mu nteko rusange.

Umuyobozi wa FERWAFA, anavuga ko Uwamahoro bamuhisemo, bashingiye ku buhanga bamuziho mu micungire y’abantu n’ibintu (Management), kandi afite n’ icyo azi ku mupira w’amaguru.

Ati “Mu biganiro twagiranye, yatubwiye ko yigeze gukina umupira w’amaguru yiga mu mashuri abanza”.

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA
Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA

Uwamahoro azakorerwa isuzumwa mu kazi ry’ igihe kingana n’amezi atandatu, nyuma ahabwe amasezerano y’akazi asanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Nta muyobozi w’umuswa nigeze mbona nka de goule usibye kwinezeza ntacyo umariye ruhago nyarwanda rwose! sinzi uko wagiyeho n’uko uzavaho ariko ibi byo ni agahomamunwa pronocracie muri football?

Kabasha Emelson yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

AHOOOOOOOOOO NDISHIMYE CYANE RAYON APR 2

MUGABO yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Tuvuge ibintu uko biri ubwo se gutonesha n’izindi mpamvu nyinshi zikoreshwa harimo na za ruswa aho bitagaragarira muri FERWAFA nine koko ndabona Degaule nawe nta buyobozi buciye mu mucyo ayoborana. Bajye bikorera ibyo bashaka ibi byose iyo bibaye bituma abaturage batagirira ikizere ubuyobozi bwabo. Kandi birumvikana. Ngo habayeho ubushakashatsi nyabaki se ahubwo ko ari bya byenewabo bikora . ubwo FERWAFA muyigize akarima kanyu.

Gasore yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ibyo nibyo tudashaka muriyonzu ya ferwafa kuko biraturambiye

ntuyenabo theogene yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Nanjye haruwo duherutse kuganira avugako yakinnye football muri kaminuza ubwo siwe ukwiye gushyirwaho. Nonese uwo asimbuye yazize iki, si itonesha, ubushuti n’icyene wabo?

efrem yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

TEKINIKI.COM!!! USIBYE KO BIDATANGAJE KWA DE GAULE NA FERWAFA YE!!! ICYATANGAZA NI UKUHABONA IKINTU KINYUZE MU MUCYO........
BURIYA KOKO SIPORO YO MURI IKI GIHUGU IZAKURIKIZA INDI MIRONGO YA LETA RYARI??? BIRANZE BIRATUNANIYE PEEEEEEE!!! NI AKUMIRO KBS........

Gasongo yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ariko mana yiRwanda koko watabaye umupira wacu koko president wacu dukunda poul kagame watubabariye ugakura icyo nakwita umwanda mumupira wacu. ngo yakinnye muri primair? nagatangaza koko NGO aje muri trng? mbaze? none : gatete, karekezi , katauti ,romami j,desire, yewe nibenshi ----- babahe cyangwa nabo bafite imiziro(abanyamahanga) ahaaaaa nyagasani tabara foot nyarwanda.

toni yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Biragayitse gusabwa gutanga igitekerezo warangiza ukavuga ko washyiraho umukozi ufite inshingano nyinshi kuriya kdi zireba igihugu cyose warangiza ngo wahitamo ukurikije uko umuntu areba.
Ridiculous

Onze yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Yego arareba neza ariko ibyo gukora kariya kazi byo wapi. umusaruro wo ntawo, DE GAULE Ashake ikimasa cy’amaboko cyo kumukorera akazi.

G yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Ngo yakinnye umupira w’amaguru yiga muri primaire?haahhhhhahhhahhhha

eva yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Hahahaha Mbega Degaule arasekeje cyane ngo yigeze gukina muri Primaire none ni SG wa FERWAFA iyo bashaka se nk’umuntu uzi foot ariko nawe yigeze kuyikina da wabona uyu Nyakubahwa yongeye kuzira itonesha n’ubwo yari yahanaguweho icyo cyaha.

Yves yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Njye sinatera De Gaule ibuye. Nanjye uyu namuha umwanya. Murabona uburyo areba neza?

Kaberuka yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka