Nk’uko bitangazwa n’ikipe ya AS Kigali myugariro wakiniraga ikipe ya Rayon Sports ari we James Tubane, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali imyaka ibiri, akaba ari nayo yari yaravuyemo ubwo yerekezaga mu ikipe ya Rayon Sports.
Tubane James wafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, agiye muri AS Kigali aho azaba ahanganiye umwanya na Nshutiyamagara Ismail Kodo,Kayumba Soter ndetse na Bishira Latif.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|