Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yongeye kwimurwa

Umunsi wa nyuma wa shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wongeye kwimurwa, uvanwa taliki ya 16 ushyirwa ku ya 17 Nyakanga 2016.

Bitewe n’umukino wa gicuti uzahuza ikipe z’igihugu z’abagore z’u Rwanda na Tanzania mu mupira w’amaguru, umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu taliki ya 16 Nyakanga 2016 kuri Stade Amahoro, Shampiona yagombaga kuzasozwa kuri uwo munsi yimuriwe bucyeye bwaho taliki ya 17 Nyakanga 2016 nk’uko bitangazwa na Ferwafa.

APR na Rayon Sports kugeza ubu ni zo zihanganiye igikombe
APR na Rayon Sports kugeza ubu ni zo zihanganiye igikombe

Indi mikino y’ibiraranye yari iteganyijwe, guhera kuri uyu wa kane taliki ya 07 Nyakanga, irakomeza nk’uko yari iteganyijwe, aho Rayon Sports izakina na Muhanga, naho Mukura igakina na Marines.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cy'Amahoro, irakina na Muhanga yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri
Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, irakina na Muhanga yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri

Uko imikino isigaye izakinwa

Ku wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2016

AS Muhanga vs Rayon Sports (Stade Muhanga)
Marines vs Mukura (Rubavu)

Ku cyumweru taliki ya 10 Nyakanga 2016

SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade Mumena)
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro)
Etincelles vs Bugesera (Stade Umuganda)

Ku wa Gatatu taliki ya 13 Nyakanga 2016

Espoir Fc vs Rayon Sports (Rusizi)

Ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016

Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
SC Kiyovu vs AS Muhanga (Stade Mumena)
Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi)
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs Sunrise FC (Nyamagabe)
Rwamagana City FC vs Marines Fc (Rwamagana Police Pitch)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Nyakinama)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka