Seninga Innocent yagizwe umutoza wa Police Fc

Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc isezereye umutoza Cassa Mbungo ANdre, ubu Seninga Innocent watozaga ikipe ya Etincelles ni we wagizwe umutoza mukuru

Ikipe ya Police Fc nyuma y’aho hari hamaze iminsi hayivugwamo amazina menshi y’abashobora gusimbura umutoza Cassa Mbungo, ubu iyi kipe yamaze gutangaza ko Seninga Innocent watozaga ikipe ya Etincelles agomba gutoza iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

Seninga Innocent wagizwe umutoza wa Police Fc avuye muri Etincelles
Seninga Innocent wagizwe umutoza wa Police Fc avuye muri Etincelles
Seninga Innocent wanatoje Kiyovu
Seninga Innocent wanatoje Kiyovu

Nk’uko umuvugizi w’ikipe ya Police Fc CIP Mayira Jean de Dieu yabyemereye KT Radio mu kiganiro KT Sports, Seninga Innocent ashobora kugaragara bwa mbere muri iyi kipe ku mukino wa nyuma wa Shampiona iyi kipe izaba ikina kuri iki cyumweru.

Seninga Innocent ni umwe mu batoza b’abanyarwanda babashije gukora amahugurwa menshi mu gutoza umupira w’amaguru, haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda aho yanyuze mu bihugu nka Ivory Coast, u Budage, u Busuwisi, u Bushinwa ndetse n’ahandi, akaba kandi yaranatoje amakipe nk’Isonga, Kiyovu ndetse na Etincelles.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

AHAWE IKAZE KD ARAFITE N’INGUFU KUKO ARACYASHOBOYE PE NIBWO IGIHE CYE KIGEZE NGO ATANGE UMUSARURO WIBYO YIZE

Gavana yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Uyu numugabo udatezuka ku byemezo bye kandi biganisha ku kubaka nintsinzi bamwitege

jabil costa yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Uyu numugabo udatezuka ku byemezo bye kandi biganisha ku kubaka nintsinzi bamwitege

jabil costa yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka