Rayon Sports yaruhukije benshi, irakina ikirarane na Muhanga

Ikipe ya Rayon Sports na Muhanga kuri uyu wa kane, aho iza gukina yaruhukije bamwe mu bakinnyi benshi bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa kane haraza kuba hasubukurwa imwe mu mikino ya Shampiona y’icyiciro cya mbere itarabereye igihe, aho Rayon Sports iza kwerekeza i Muhanga, naho Mukura nayo ikaza gukina na Marines i Rubavu.

Masudi Juma ushobora kuza guha amahirwe abandi bakinnyi batagaragaye cyane muri iyi Shampiona
Masudi Juma ushobora kuza guha amahirwe abandi bakinnyi batagaragaye cyane muri iyi Shampiona

Mu mukino uza guhuza ikipe ya Muhanga (yamaze no gusubira mu cyiciro cya kabiri) na Rayon Sports, biteganijwe ko Rayon Sports ishobora guha umwanya bamwe mu bakinnyi batabashije kubona amahirwe yo gukina imikino myinshi ya Shampiona nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Nshuti Savio Dominique wakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino batsinzemo APR, ntabwo agaragara muri uyu mukino
Nshuti Savio Dominique wakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino batsinzemo APR, ntabwo agaragara muri uyu mukino

Bamwe mu bakinnyi bashobora kuza kwifashishwa muri Rayon Sports batari basanzwe babanzamo harimo umunyezamu Bashunga Abouba, Nzayisenga Jean d’Amour uzwi ku izina rya Mayor, Kanamugire Moses, Mugenzi Cedrick, Irambona Eric, Nsengiyumva Moustapha na Ndacyayisenga Alexis.

Nzayisenga Jean d'Amour uzwi ku izina rya Mayor nawe ashobora guhabwa umwanya wo kubanzamo
Nzayisenga Jean d’Amour uzwi ku izina rya Mayor nawe ashobora guhabwa umwanya wo kubanzamo
Manishimwe Djabel umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje muri iyi Shampiona
Manishimwe Djabel umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje muri iyi Shampiona

Mu bakinnyi bashobora kutifashishwa muri uyu mukino harimo Manzi Thierry ukina nka myugariro, ndetse na Nshuti Dominique Savio batagaragaye cyane mu myitozo y’iki cyumweru, mu gihe abandi bakinnyi basanzwe bose ba Rayon Sports bahari.

Uko imikino ya Shampiona isigaye izakinwa

Ku wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2016

AS Muhanga vs Rayon Sports (Stade Muhanga)
Marines vs Mukura (Rubavu)

Ku cyumweru taliki ya 10 Nyakanga 2016

SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade Mumena)
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro)
Etincelles vs Bugesera (Stade Umuganda)

Ku wa Gatatu taliki ya 13 Nyakanga 2016

Espoir Fc vs Rayon Sports (Rusizi)

Ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016

Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
SC Kiyovu vs AS Muhanga (Stade Mumena)
Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi)
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs Sunrise FC (Nyamagabe)
Rwamagana City FC vs Marines Fc (Rwamagana Police Pitch)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Nyakinama)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka