Rayon Sports-Kiyovu: Umukino wo gushaka amafaranga agura Pierrot na Emmanuel

Kuri iki cyumweru ubwo haba hakinwa umukino wa Rayon Sports na Kiyovu, Rayon irawifashisha mu kuzamura amafaranga yo gusinyisha Kwizera Pierrot na Emmanuel Imanishimwe

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, haraza gukinirwa umukino w’ikirarane uza guhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino uza kuba wakirwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Kwizera Pierrot na Emmanuel Imanishimwe bafashije cyane iyi kipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino
Kwizera Pierrot na Emmanuel Imanishimwe bafashije cyane iyi kipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino

Mu gihe ino Shampiona igana ku musozo, ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe afite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini bari kurangiza amasezerano yabo, by’umwihariko harimo umukinnyi Kwizera Pierrot ndetse na Imanishimwe Emmanuel wakomeje gushakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Abafana ba Rayon Sports basabwe kuza ari benshi bagakomeza gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports basabwe kuza ari benshi bagakomeza gushyigikira ikipe yabo

Mu kiganiro gito twagiranye n’Umunyabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yadutangarije ko uyu mukino bagomba kuwushyiramo ingufu avuga ko basaba abafana kuba baza ari benshi bakareba uko bakongera amafaranga yo kugumana abakinnyi babafashije cyane muri iyi Shampiona ndetse bakanabafasha kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati " Ni byo gahunda ni ugushaka uko twagumana aba bakinnyi, abafana turabasaba ko bagiramo uruhare nk’uko basanzwe babikora"

Uyu mukino wa Rayon Sports na Kiyovu uratangira ku i Saa Cyenda n’igice aho kwinjira biteganijwe ko biza kuba ari 5000Frws, 3000Frws na 2000Frws ahasigaye hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oh Rayon turagushigikiye,twese hamwe tuzahurire kuri Stade I Nyamirambo Abareyo Sport bagomba gutanga nibura hejuru ya bitanu uyabuze agatanga bitanu,murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

pierott ntaducike tu.

ngirinshuti emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka