Mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kuri aya makipe asanzwe ahanganye muri shampiyona y’igihugu, Rayon Sports bwa mbere mu mateka yayo yabashije gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Rayon Sports yatangiye isatira cyane APR FC, ndetse no ku munota wa 10 w’umukino, Nshuti Savio Dominique yaje kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina, aza kugwa hasi abafana bari ku kibuga benshi bavuga ko yari penaliti, ariko umusifuzi ntiyayitanga.
Nyuma yo gukomeza guhangana hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports na APR FC, Emery Bayisenge yaje guhabwa ikarita y’umuhondo, maze umutoza wa APR FC amaze kubona ko akomeje amakosa ashobora kumuviramo ikarita itukura, afata icyemezo cyo kumusimbuza Benedata Janvier.
Amakipe yabanje mu kibuga
Ababanjemo muri Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Tubane James,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Manishimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Mugheni Fabrice, Ismaila Diarra
Ababanjemo muri APR Fc:Kwizera Olivier,Bayisenge Eméry ,Rugwiro Hervé,Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel,Mukunzi Yannick, Benedata Janvier, Patrick Sibomana, ,Issa Bigirimana,Bizimana Djihad,Andrew Butera
Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego mu minota y’inyongera, nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Kwizera Pierrot, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kuwukuramo maze Ismaila Diarra ahita awusongamo umunyezamu ntiyabasha kuwufata.
Andi mafoto
Andi mafoto menshi mwayareba AHA
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
ndishimye cy anecye
eddy frank.
nishimiye ishinji
OOOO!!!Rayon ikipe y’IMANA Wadushimishije abanyarwanda twese!!!!igikona kihangane.
you made it aba rayons malgre imvune mwatahanye mwabikoze
Twemeye Ariko Ntakundi Nuko Byagenze
Arko nukuri Rayon sport irarenze uwayiha ubushobozi !!!!
Nari narabivuze APR iranbeshya mureke Rayon ikipe y’abasore,abakobwa,abamama, abasaza,Imana,Bikiramariya,....
Twari twarabivuze kuva kera APR iratubeshya, itsinda bayibiye. Mureke Rayon y’Imana
(Rayon)Gikundiro Oyeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!
inama natanga nukubakora inkweto zijyanyenigihe kukomurwanda dukunda ibeyi ikintukizakirigurisha natwe nibura abanyamahanga barekakudusuzugura nabobazatukabagurisha ibyiwacu bitaribyiwabo mushiremo imbaraga tubarinyuma
Oh Rayon you are special one
Rayon ibihe byose izabikora
Reyon sport oyeeeee urabikoze gutsinda Igikona.