Polisi yerekanye abakinnyi bashya, imurika n’ibikombe yatwaye

Kuri iki cyumweru Police Fc yerekanye abatoza n’abakinnyi bashya yongeyemo uyu mwaka, Police Handball club nayo imurika ibikombe yegukanye muri uyu mwaka w’imikino

Mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emanuel K Gasana yakiriye ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’umupira w’intoki Police Handball Club, umuhango warugamije kwerekana abakinnyi bashya bazafasha ikipe ya Police FC mu mwaka w’imikino 2016/2017 ari nako heerekanwa ibikombe ikipe ya Police Handball Club yegukanye mu mwaka w’imikino ushize.

Abakinnyi bashya ba Police FC harimo Hussein Habimana, Danny Nduwayo Milafa Nizeyimana Celestin Ndayishimiye, Amini Muzerwa, Jean Bosco Akayezu, Antoine Dominique Ndayishimiye, Christophe Biramahire na Olivier Usabimana.

Bamwe mu bakinnyi bashya binjiye muri Police Fc
Bamwe mu bakinnyi bashya binjiye muri Police Fc

Aha kandi berekanye n’abatoza bashya bazafasha iyi kipe harimo umutoza mukuru Innocent Seninga, umwungirije Justin Bisengimana na Claude Maniraho utoza abanyezamu.

Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa Police IGP Emmanuel Gasana yavuze ko inzira yambere isaba intsinzi ari ubushake no gufatanya mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho.

IGP Emanuel K Gsana yagize ati” Mwibuke ko abanyarwanda icyo duharanira ari intsinzi kandi mugomba kutadutenguha , dukeneye ikipe itsinda kandi iyo niyo ntego yacu ya mbere iduhesha ishema nka Polisi”

Umuyobozi wa Police FC Colonel (rtd) Louis Twahirwa Dodo yijeje ikipe ya Police FC inkunga nk’uko bisanzwe bikorwa.

Yagize ati” abakinnyi bashya ndetse n’abatoza n’amaraso mashya yo kwitegura ,ibi kandi bizadufasha neza umwaka utaha wa shampiyona”

Colonel (rtd) Louis Twahirwa Dodo yasabye kandi abakinnyi kwitwara neza no gukoresha ubufasha bahabwa na Polisi y’igihugu kugira babashe gukorana ishyaka bazitware neza umwaka utaha wa shampiyona.

Ku rwego rw’umupira w’intoki kandi ikipe ya Police Handball yishimiye ibikombe 6 yatwaye uyu mwaka harimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’akarere k’iburisirazuba (ECAHF), igikombe cy’intwari , icyo kwibuka abatutsi bazize genoside yo muri Mata 1994 n’ibindi.

Police Handball Club nayo yerekanye ibikombe yegukanye
Police Handball Club nayo yerekanye ibikombe yegukanye

Iyi kipe kandi y’umukino w’intoki Police Handball ikaba imaze imyaka ine itwara igikombe cya shampiyona yikurikiranya.

Umuyobozi wa Police Handball Donald Kabanda akaba yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu budahwema kubafasha umunsi ku munsi kuko ariyo nkingi yo kwitwara neza ku ikipe ya Police Handball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka