• Pep Guardiola yaba agiye gusezera muri Barca

    Pep Guardiola yaba yamaze gusezerera abakinyi be ba FC Barcelone muri iki gitondo cyo kuwa gatanu tariki 27/04/2012. Yabwiye abakinnyi ati “Bahungu banjye,ndasezeye muri Barca”.



  • Ikipe ya Rayon Sport n

    Abakinnyi ba Rayon Sport bagiranye inama n’abafana kugira ngo babagaragarize ibibazo byabo

    Ubwo abakinnyi ba Rayon Sport bari barangije imyitozo, tariki 26/04/2012, ku kibuga Rayon Sport ikoreraho imyitozo giherereye ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro bagiranye inama n’abafana mu rwego rwo kubagaragariza ibibazo bafite bikunze no gutuma batitwara neza.



  • Shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze muri ¼ cy’irangiza

    Shampiyona y’icyiro cya kabiri irimo kwegereza umusozo; nyuma yo gukina imikino yo mu matsinda, ubu shampiyona igeze muri ¼ cy’irangiza, amakipe ane yazamutse muri buri tsinda akaba yaramaze kumenyekana.



  • Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse

    Ruremesha yeguye muri La Jeunesse, Hamis we asezererwa shampiyona itararangira

    Mu gihe shampiyona isigaje imikino itatu ngo igere ku musozo, Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse yeguye ku mirimo ye naho Sogonya Hamis watozaga Etincelles asezererwa kubera umusaruro mubi.



  • APR FC yatsinze Espoir bigoranye naho umukino wa Police n’Isonga ntiwaba

    APR FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe bigoranye, mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye Rusizi tariki 25/04/2012.



  • Real na Barca mu gahinda, mu gihe Bayern na Chelsea zerekeje ku mukino wa nyuma

    Ibyabaye kuri Real Madrid, ntibitandukanye cyane n’ibyabaye kuri Barcelone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Bayrern Munich yayisezereraga Real za penaliti.



  • Umukino wa Nigeria n’u Rwanda uzabera mu gace ka Calabar

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryemeje ko umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda ugomba kuzabera kuri Esuene Stadium mu gace ka Calabar gaherereye mu majyepfo ya Nigeria.



  • Abayobozi muri FIFA barasura u Rwanda kuri uyu wa gatatu

    Abayobizi babiri baturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), barasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine kuva uyu munsi tariki 25/04/2012. Bazaganira n’abayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bijyanye n’imishinga y’iterambere.



  • APR na Police nta n’imwe yemerewe gutsindwa kuri uyu wa gatatu

    Mu gihe habura imikino itatu kuri buri kipe ngo shampiyona irangire, APR FC na Police zifite imikino kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012. APR FC irasura Espoir I Rusizi naho Police irakina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



  • Christiano atsinda igitego cya Real Madrid

    I Madrid barahamya ko ubukana bwa Barca bwarangiye, i Catalogna ho si ko babibona

    Nyuma y’aho Real Madrid itsindiye FC Barcelone ibitego 2 kuri 1 i Nou Camp kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, itangazamakuru ryo mu mujyi wa Madrid aho Real Madrid ikomoka rirahamya ko ubugangange bwa FC Barcelone bwamaze kurangira.



  • Robin Van Persie yakira igikombe cy

    Van Persie yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza

    Rutahizamu wa Arsenal, Robin Van Persie (RVP), ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka mu gihugu cy’Ubwongereza (Professional Footballer’s Association Player of the year).



  • APR FC yatsinze Amagaju bituma ikomeza gusatira Police FC

    APR ikomeje kotsa igitutu Police FC ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego bibiri ku busa, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 22/04/2012.



  • Ntagwabira avuga ko ibibazo iyo kipe ifite bitazatuma ayivamo kuko ayikunda

    Ibibazo bya Rayon Sport ngo ntibizatuma Ntagwabira yegura

    Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nubwo Rayon Sport ifite ibibazo by’ubukungu bimaze kuba akarande, ngo ntazasezera ku mirimo ye atarangije amasezerano afitanye n’iyo kipe. Ngo ubwo yasezeraga byari ugukangara.



  • “Gutsindwa na Kiyovu Sport biyivanye mu rugamba rwo gushaka igikombe” – Ntagwabira

    Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 21/04/2012, umutoza wa Rayon Sport yatangaje ko avuye mu ruhando rw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.



  • Amavubi U20 yatsindiye Namibia iwayo

    Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yateye intambwe yo gusezerera Namibia mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsindira iwayo ibitego 2 ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mata.



  • Imikino y’umunsi wa 22 mu cyiciro cya mbere irakomeza

    Mu mpera z’iki cyumweru dusoza tariki 22/04/2012 harakinwa imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Umwe mu mikino itegerejwe cyane ni umukino ugomba guhuza Mukura FC na Nyanza FC kuri sitade Kamena i Huye.



  • Kuri uyu wa Gatandatu biraba ari ibicika hagati ya Rayon Sport na Kiyovu

    Imikino ya Shampiyona irakomeza kuri iyi weekend, aho umukino uri buhuze Rayon Sport na Kiyovu kuri uyu wa Gatandatu ari wo witezwe cyane. Hagati aho Baptiste Kayiranga yakaniye gutsinda ikipe ya Kiyovu mu rwego rwo kuyereka ko yamureze neza.



  • Amavubi na Tunisia mu gikombe cy

    Amavibu agiye kongera gucakirana na Tunisia

    Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti izakina muri Gicurasi 2012 harimo umukino uzayihuza n’ikipe ya Tunisia, imwe mu makipe y’ibihugu akomeye ku mugabane w’Afurika. Undi mukino wa gicuti u Rwanda ruzawukina n’ikipe y’igihugu cya Libya.



  • Ikipe y’igihugu ya U17 yanganyije na Asport FC ubusa ku busa

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yanganyije ubusa ku busa na Aspor FC yo mu cyiciro cya kabiri, mu mukino wa gicuti wabereye muri ETO Kicukiro kuwa gatatu tariki 18 Mata.



  • Manchester United ni yo kipe ikize kurusha ayandi ku isi

    Manchester United bakunze kwita ‘Red Devils’ ni yo kipe ifite amafaranga menshi kurusha andi makipe yose y’umupira w’amaguru ku isi; nk’uko byashyizwe ahagaragara mu cyegeranyo gikorwa na Forbes Magazine buri mwaka.



  • Etincelles yasezereye umutoza wayo by’agateganyo

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Sogonya Hamis ‘Cishi’ kubera kudatanaga umusaruro uhagije. Ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye, Hamis yayishyikirijwe tariki 18/04/2012.



  • U20: Tardy n’abasore be bahagurukanye icyizere bajya muri Namibia

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 saa tanu za mu gitondo, yerekeza i Windhoek aho izakina na Namibia kuri uyu wa gatandatu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.



  • U20: Tardy afite icyizere cyo kuzasezerera Namibia

    Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, aratangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuzasezerera Namibia mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.



  • Mukura itangiye kugenda isigara inyuma mu guhatanira igikombe cya shampiyona

    Nubwo yarangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere ndetse na nyuma yabwo igakomeza kugaragaza ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, muri iyi minsi yegereza umusozo wa shampiyona, ikipe ya Mukura irimo kugaragaza intege nkeya mu gihe andi makipe makuru arimo kurwanira igikombe.



  • APR FC yasatiriye Police F.C ku mwanya wa mbere

    APR FC yagabanyije amanota irushwa na mukeba wayo Police FC ku cyumweru tariki 15/04/2012 ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 3-0.



  • Abafana bari babucyereye

    Amagaju na Mukura byaguye miswi

    Mukura VS yongeye gutungura abafana bayo kuri uyu wa gatandatu ubwo yatakazaga amanota 2 ku kibuga cy’ikipe y’Amagaju. Uyu mukino umaze kumenyererwa nka deribi (Derby) yo mu majyepfo warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.



  • Shampiyona yasubukuwe nyuma y’icyumweru cy’icyunamo

    Nyuma yo guhagarika imyidagaduro yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, mu mpera z’iki cyumweru shampiyona irakomeza ku munsi wayo wa 21.



  • Amazu yo kuri pisine. Hirya yayo ugana ibumoso niho hahoze sitade igiye kuvugururwa

    Huye: Hari amazu agomba gusenywa ngo sitade yubakwe

    Kugira ngo sitade yo mu mujyi wa Huye yagurwe nk’uko biteganyijwe mu ivugururwa ryayo, inzu y’ubucuruzi ya koperative COPABU ndetse n’aho bita kuri pisine byegereye iyo sitade bigomba kuvanywaho. Sitade nshya izaba igera ku ruzitiro rw’inyubako y’ibiro by’akarere ka Huye.



  • APR FC yirangayeho isezererwa na ESS bitunguranye

    APR FC yazezerewe na Etoile Sportive du Sahel (ESS) itsinzwe ibitego 3 kuri 2 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, wabereye kuri Stade Olympique de Sousse muri Tuniziya tariki 06/04/2012.



  • ESS iri mu bibazo by’urudaca izakina na APR FC kuri uyu wa gatanu

    Etoile Sportive du Sahel (ESS) ifite bibazo bikomeye muri iyi minsi, izakina na APR FC tariki 06/04/2012 kuri stade Olympique de Sousse muri Tunisiya umukino wo kwishyura wa 1/16 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.



Izindi nkuru: