Urugendo rwa Mukeshimana warokokeye Jenoside mu Bugesera n’uko yiyubatse

Mukeshimana Mediatrice avuka mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, ari na ho yarokokeye. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Remera-Rukoma, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Ariko mu gihe cya Jenoside yari mu biruhuko, bituma yirukankana n’abo mu muryango we, bamwe barabica, arokokana na mukuru we umwe na musaza we.

Ubwo mu Karere ka Bugesera bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo mu Karere ka Bugesera bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukeshimana avuga ko umuryango wabo wari ugizwe n’abana batandatu(6), se witwa Runyambo Winceslas, na Nyina wapfuye mbere ya Jenoside.

Jenoside itangira mu 1994, ngo bumvise ko indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanutse, hashize iminsi nk’itatu abatuye mu bice byo hakurya y’aho bari batuye batangira kwicwa, ariko abasore n’abagabo, harimo na se wa Mukeshimana bakajya gukumira ibitero by’abicanyi. Gusa bigitangira, abajyaga gukumira ibyo bitero ngo babaga bavanze ari Abahutu n’Abatutsi, ariko nyuma gato, Abahutu barahimuka mu ijoro rimwe bajya ahandi hasigara Abatutsi gusa. Nyuma abo bahutu bimutse aho, bakajya baza ari bo bayoboye ibitero bije kwica.

Yagize ati “Muri uko kwimuka kw’Abahutu bari batuye aho, uwahasigaye wese yafashwe nk’Umututsi, ku buryo hari n’umuryango wasigaye tuzi, nyuma igitero kije kwica, umusaza wo muri urwo rugo ababwira ko ari Abahutu, ariko uwari uyoboye igitero avuga ko bahawe amabwiriza ko nta Mututsi usigara aho, uwo musaza bahita bamwica bamugerekaho indangamuntu ye. Umugore we na we yiciwe mu rufunzo, abuzukuru be bakomeza kwihisha mu rufunzo nabo baza gutabarwa n’Inkotanyi zirabarokora kimwe n’abandi bahigwaga bari kumwe”.

Mukeshimana avuga ko abagabo n’abasore b’Abatutsi b’aho iwabo bagerageje kwirwanaho, bagasubizayo ibitero by’interahamwe byabaga bishaka kuza kwica imiryango myinshi yari yahungiye ku Kiliziya ya Ntarama no ku mashuri ya Cyugaro, ariko uko iminsi yashiraga, intege zikagenda zicika, kubera ko bamwe bagendaga bicwa, abandi bagakomereka, bigera aho ibitero biraza byica abantu aho ku Kiliziya no ku mashuri ya Cyugaro, abasigaye biruka bahungira mu rufunzo.

Yagize ati “Mu basore n’abagabo bari bishyize hamwe ngo bahangane n’ibitero, harimo musaza wanjye witwaga Ntabana Anselme wari mu myaka 30 y’amavuko icyo gihe, aza kuraswa muri uko guhangana n’ibitero, amara iminsi yirukankana urwo ruguma, ariko nyuma baramwica”.

Mukeshimana avuga ko undi mukuru we witwa Mukabagorora Pelagie, we yarashatse muri icyo gihe, ari mu ba mbere bishwe n’igitero cyaturutse ahitwa Rulindo, ubu ni mu Murenge wa Musenyi, we ngo yatemwe ari kumwe n’umwana we mutoya witwaga Ayizere ahita apfa, ariko Mukabagorora we ntiyahita apfa, akomeza kugendana ibikomere. Kubera ko atabashaga kwiruka nk’abandi ngo ajye mu rufunzo nibura, interahamwe zamusangaga i musozi aho yasigaye zikongera zikamutema, ngo yaje gupfa zimutemwe nk’inshuro eshatu zitandukanye, ku buryo yapfuye ababaye cyane.

Se wa Mukeshimana na we ngo yishwe atemwe n’interahamwe, na ho undi muvandimwe we witwaga Rwemayire Jean Damascène, yicirwa mu rufunzo rwa Ntarama bari barahimbye ‘CND’ mu gitero cyo ku itariki 30 Mata 1994, kuko mu gitondo bari binjiranyemo nk’uko bisanzwe, ariko mu bavuyemo ari bazima nimugoroba ntiyazamo n’umurambo we ntiwaboneka. Ubu bamwibuka kimwe n’abandi benshi bamizwe n’isayo y’urufunzo, ariko abo bavandimwe bandi babiri ndetse na se bo ngo barashyinguwe.

Mukeshimana avuga ko nyuma y’itariki 30 Mata yahitanye benshi mu bo bari kumwe, yisanze ari kumwe na mukuru we na musaza we muto, ariko ngo bakumva bihebye badashaka no gusubira kwihisha mu rufunzo, kuko na ho bari bamaze kubona ko interahamwe ziciyemo abantu benshi kandi n’ubundi zizakomeza kuza. Icyo gihe ibitero by’interahamwe ngo byazaga aho mu rufunzo biturutse ahitwa i Kayenzi hayoborwaga na Pasiteri Uwinkindi Jean, wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Muri uko gukomeza kwihisha, ku mugoroba ngo bagiraga ahantu bahurira, uwo batabonye bakamenya ko ubwo yapfuye kuko nta bundi buryo bwari buhari bwo kumenya amakuru, kubera ko hari n’ababaga bishwe ariko imirambo yabo ntiboneke.

Bigeze ku itariki 14/5/1994, nibwo bumvise ko Inkotanyi zaje, bamwe babanza gushidikanya, ariko baza kuzisanga ahitwa i Kayenzi, zibajyana i Nyamata, bahahurira n’abandi zari zarokoye zibavana mu hirya no hino mu bice bikikije Nyamata.

Ati “Baravuze bati duhurire kwa Runyambo, ubwo ni iwacu, tuhageze ntitwabona Inkotanyi, turakomeza tuzisanga i Kayenzi, zidusaba gusiga ibintu byose twari dufite, ngo ibindi turabisanga i Nyamata. Ubwo twahageze mukuru wanjye arwaye, ndetse na musaza wanjye ararwara agira ihungabana rikomeye, afatwa no guceceka bidasanzwe. Ubwo badusabye gushaka inzu tubamo, tubana na mama wacu n’abana. Kubera ukuntu twumvaga twishimiye uko Inkotanyi zidutabaye, twumvuga dufite ishyaka ryo kujya mu gisirikare ngo dukomeze gufatanya na zo, ariko zitubwira ko twese tutajya mu gisirikare ahubwo twafasha mu bundi buryo”.

Ati “Ubwo twatangiye gufasha abarimo bavura batwereka uko bavura inkomere, uko boza ibisebe, uko babipfuka. Turabikora nubwo tutari twarabyize ariko twahise tubimenya. Uko gufasha abandi dusangiye ibibazo, byaduteraga imbaraga, ariko natwe bikadufasha kuko byatumaga tutagira umwanya wo kwitekerezaho cyane”.

Ati “Uko abantu bagendaga batahuka, hajemo abaganga babyize. Twe twakoraga nk’abakorerabushake baradusezerera, baduha n’Amadolari ntibuka umubare, nk’imperekeza, mpita nsubira ku ishuri i Remera-Rukoma aho nigaga na mbere ya Jenoside, ubwo ni mu 1995-1996, mfite icyemezo cya Komini kivuga ngo ‘Uyu mwana ni imfubyi, uwo ari we wese yamufasha’ cyatumaga batanyirukana, ariko kuri icyo kigo ngira ikibazo ko nasanze abo twari duhuje amateka barishwe, hari abandi gusa, mererwa nabi ndananuka bidasanzwe, uwo mwaka urangiye sinasubiyeyo”.

Umwaka ukurikiyeho Mukeshimana avuga ko yahise ajya kwiga i Zaza, ubwo na FARG ngo yari imaze kujyaho, iramurihira arangirizayo amashuri yisumbuye, ndetse ajya kwiga na Kaminuza muri ULK, yiga na ‘Masters’ ariko ayiga ayiyishyurira kuko yari yarabonye akazi.

Yagize ati “Mu 2003, ndi mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza nashatse umugabo, na we duhije amateka, ubu dufite abana batatu, harimo uwiga Kaminuza, undi yiga ayisumbuye, undi aracyari mu mashuri abanza. Nyuma yo kwiga nakoze mu nzego zitandukanye, yaba iza Leta n’iz’abikorera, nyuma nza no gutangira ibyo kwikorera”.

Mukeshimana avuga ko uretse indi mishinga akora ahuriyeho n’umugabo we, ariko hari ibyo akora we ubwe bijyanye no kwakira abantu abategurira amafunguro n’ibinyobwa, aho akaba afite abakozi akoresha akabafasha guhindura imibereho yabo. Ikindi ni uko ubu ngo yumva yishimye ko afite akamaro kuko afite umuryango we yitaho, ariko no mu muryango mugari w’Abanyarwanda akiyumvamo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Mukeshimana avuga ko yihishe muri uru rufunzo kugeza atabawe, gusa ngo abandi Batutsi benshi barahatikiriye
Mukeshimana avuga ko yihishe muri uru rufunzo kugeza atabawe, gusa ngo abandi Batutsi benshi barahatikiriye

Avuga ko ashima Inkotanyi zabarokoye kuko zabagaruriye ubuzima, ariko n’umutekano zazaniye u Rwanda, kuko ubu bakora ibikorwa byabo bafite icyizere ko nta wubisenya, bagacuruza bizeye ko ntawuza kubisahura.

Ati “Imyaka 30 irashize, n’ubu turibuka abacu bishwe nabi ntitubone n’umwanya wo kubaririra. Ariko njyewe ntandukanye n’abandi, kuko ubu iyo nibuka, nshima Imana cyane, kubera ko yansigaje, si uko nari nzi kwiruka kurusha abandi, si uko nari nzi kwihisha kurusha abandi, kandi nta muntu wampishe, abishwe bose twari kumwe twiruka, birangira turokotse turi batatu iwacu”.

Yungamo ati “Twese ubu tumeze neza, mukuru wanjye na musaza wanjye barashatse baranabyaye bose. Hari imyaka yashize mbabaye cyane, ariko ubu ndibwira nti hari impamvu Imana yemeye ko nsigara, nkumva rero ntagomba guheranwa n’agahinda k’abanjye bagiye. Ndabibuka, nkababazwa n’uko bishwe, ariko ngashima Imana yansigaje kuko yabonaga hari igihe nzagira umumaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka