Kirehe Fc izatangira Shampiona itira ikibuga cyo gukiniraho

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwatangaje ko ikipe ya Kirehe Fc izatangira Shampiona itira ikibuga cya Rwamagana mu gihe iri mu mirimo yo kubaka icyabo

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro gitambuka kuri KT Radio, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yatangaje zimwe mu ngamba ikipe ya Kirehe Fc ifite mu rwego rwo kuzitwara neza muri Shampiona ybao ya mbere y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Imashini zatangiye akazi, gusa baratangira Shampiona bifashisha ikibuga cya Rwamagana

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yatangaje ko iyi kipe igeze kure imyiteguro ngo irebe ko yazitwara neza mu cyiciro cya mbere ndetse ikaba yatangiye imirimo yo kuvugurura icyabo.

"Imyiteguro irarimbanyije, hari byinshi tugomba kwitegura, kuko ntabwo dusanzwe mu cyiciro cya mbere, imikino iri hafi kandi dufite imbogamizi y’I Kibuga, ubu mu karere kacu nta kibuga kimeze dufite mu minsi ya mbere tuzashaka ahandi tuzaba dukinira, turateganya ko ikibuga kiri hafi twazakoresha ari ikibuga cya Rwamagana"

Iki ni cyo kibuga bakiniragamo batifuza gusubiramo
Iki ni cyo kibuga bakiniragamo batifuza gusubiramo

"Dufite abafana benshi, turumva nta mbogamizi bizatera abafana, kuko hari n’abatega bakaza kureba ikipe, kuko ni cyo gisubizo gishoboka, n’ubwo ntavuga ko bose bizababera byiza 100%"

"Ibisabwa ibyinshi ntabwo byahita bishoboka, kuko turi mu gihe cy’izuba kandi birasaba ko cyazaba gifite ibyatsi kuko ntituzakinira mu mukungugu, ubu turi gutunganya icyacu kuko ubu imashini ziri gukora, byibuze mu kwezi kwa 11 gishobora kizaba cyabonetse" Muzungu Gerard aganira na KT Radio/KT Sports

Ingengo y’imari yakubwe inshuro ebyiri

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe kandi yanyomoje amakuru yavugaga ko bazakoresha ingengo y’imari ingana na Milioni 40 bakoreshaga mu cyiciro cya kabiri, ikintu cyari cyateye impungenge ku bakurikirana umupira w’amaguru wo mu Rwanda

Muzungu Gerald, Umuyobozi w'akarere ka Kirehe
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe

Yagize ati"Uyu mwaka tuzakoresha Milioni 100, hari abatubesheye ko tuzakoresha Milioni 40 dusanzwe dukoresha mu cyiciro cya kabiri"

Kugeza ubu ikipe ya Kirehe nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yamaze gushyiraho umutoza Sogonya Hamiss uzaba ayitoza mu gihe cy’umwaka w’imikino wa 2016/2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kirehe Fc tukuri inyuma kuko naha tugeze nimbaraga abanyakirehe twakoresheje.turihanganira kuba ikibuga kitaraboneka ariko ntibizakuraho ko tuyishyigikira aho izajya ijya hose.turashomira mayor Muzungu waziye igihe.komeza wese imihigo

Kirehe Yacu yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ibi ni byiza ko Kirehe FC Yakinira I rwamagana Kuko nta kibuga igira Gusa Abafana hari abatabona ubushobozi bwo kujya I rwamagana bagerageza Phase retour tukayirebera Iwacu. Ikindi Kdi dukeneye ku menya Abakinnyi baguze. Murakoze.

J.Paul yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka