Kabange na Fuadi tugomba kubagerageza bakadukinira- Eric Nshimiyimana

Umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana yemeje ko Kabange Twite na Fuadi Ndayisenga bagiranye ibiganiro ku buryo bashobora kwerekeza muri iyi kipe

Ikipe ya As Kigali iratangaza ko ubu yatangiye ibiganiro n’abakinnyi b’abanyamahanga ngo babe baza kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, bikaba byanemejwe by’umwihariko n’umutoza w’iyi kipe kuri iki cyumweru.

Impanga Kabange Twite na Mbuyu Twite zahoze zikinira APR Fc
Impanga Kabange Twite na Mbuyu Twite zahoze zikinira APR Fc

Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana, yadutangarije ko ikipe ya AS Kigali yifuza gukomeza ikipe yabo. aho yadutangarije ko hari ba rutahizamu bakomoka mu gihugu cya Uganda, hakaba ndetse kandi umukinnyi Kabange Twite wahoze akinira APR Fc, ndetse na Fuadi Ndayisenga wabaye Kapiteni wa Rayon Sports.

Yagize ati "Kabange ngira ngo yamaze no kugera mu Rwanda, twaravuganye, ariko hashize nk’imyaka 6 avuye mu Rwanda, tugomba kubanza kumugerageza tukabona kumusinyisha, kimwe na Fuadi Ndayisenga nawe twaravuganye ariko bose tugomba kubanza kureba uko bahagaze tukabona kubasinyisha"

Fuadi Ndayisenga wabaye Kapiteni wa Rayon Sports arerekeza muri AS Kigali
Fuadi Ndayisenga wabaye Kapiteni wa Rayon Sports arerekeza muri AS Kigali

Iyi kipe ya AS Kigali mu minsi yashize ikaba yasaga nk’iyahagaritse gukinisha abanyamahanga, gusa nyuma yaje kongera ibisubiraho aho yahereye ku munyezamu Batte Shamiru ukomoka mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FERWAFA nibareke baze batere ruhago naho abanyarwanda rwose byarabayobeye!

Claude Y. yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

N’ayandi yose azagarure abanyamahanga. Ubu se ko Batubeshya ngo gukinisha abanyarwanda ni ukuzamura ikipe y’igihugu aho igeze ntituhabona twese ntigeze kure hashoboka. Nimuzane abanyamahanga muri Championat iryohe yewe no muri Equipe National mubashyiremo ubundi se turusha iki France ikinirwa n’ishyirahamwe nyafurika? Ntiduheruka kugira Amavubi ya SAIDI ABEDI, KATAWUTI, ........ Mwikwica Championat sha rwose. Nta n’impamvu yo kubagira 3 wapi ikipe nishaka kubagira bose ibikore nta ribi ariko ubu ntimunabona ibyo nyakubahwa akora koko????? aragira ati imiryango y’u Rwanda irakinguye muze mushore imari hano sriko mwe ngo wapi imari ya Ruhago yo irafunze muti ntitubashaka mutwiciye championat pe kdi ngo muri kuzamura Amavubi ubu ageze he harya????

Sadou yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka