U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwashyizwe ahagarahara tariki 13/03/2013, u Rwanda ruri ku mwanya wa 132, rukaba rwasubiye inyuma imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130.

Ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 39 muri Afurika, nta mukino n’umwe yigeze ikina mu kwezi gushize, ikaba yasubiye inyuma imyanya ibiri mu gihe mu kwezi gushize yari yazamutseho imyanya irindwi ubwo yari imaze gukina umukino wa gicuti na Uganda amakipe yombi akanganya ibitego 2-2.

Kugeza ubu u Rwanda ruracyaza ku mwanya wa nyuma mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Uganda nubwo yasubiye inyuma ho umwanya umwe, ariko iracyari ku mwanya wa mbere mu karere, ikaba ku mwanya wa 85 ku isi.

Mu karere ka CECAFA, nyuma ya Uganda hakurikiraho Ethiopia iri ku mwanya wa112 ku isi, igakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 119 ku isi, u Burundi bukaza ku mwanya wa 124 ku isi naho Kenya ikaza ku mwanya wa 126.

Sudani niyo ibanziriza u Rwanda mu karere, ikaba iri ku mwanya wa 127 ku isi mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 132.

Ku mugabane wa Afurika, Cote d’Ivoire iracyari ku isonga ikaza ku mwanya wa 13 ku isi. Muri afurika, cote d’Ivoire ikurikiwe na Ghana, ku mwanya wa gatatu hari Mali izakina n’u Rwanda tariki 24/03/2013, ikaba ubu iri ku mwanya wa 24 ku isi. Mali ikurikiwe na Nigeria, Algeria, Zambia, Tunisia, Burkina Faso na Central Africa.

Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo ikomeje kuyobora urutonde rw’isi yose, ikaba ikurikiwe n’Ubudage, Argentina, Ubwongereza, Ubutaliyani, Colombia, Portugal, Ubuholandi, Croatia n’Uburusiya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka