Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021 nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’amatsinda mu itsinda rya Kane ( Group D). Ikipe y’igihugu ya Guinea yasezereye Tanzania nyuma yo kunganya na yo ibitego bibiri kuri bibiri. Guinea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa Kane w’umukino igitego cyatsinzwe na Yakhiuba Gnagna Barry kuri Penality. Tanzania yishyure igitego cya mbere ibifashijwemo na Baraka Majogoro ku munota 23. Tanzania yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 69 gitsinzwe na Edouard, ariko kiza kwishyurwa na Victor Kantabadouna wa Guinea ku munota wa 82 icyizere cya Tanzania kirangirira aho. Muri iri tsinda Zambia yanganyije na Namibia ubusa ku busa.
Uko itsinda rya D rihagaze
1. Guinea imikino itatu amanota 5
2.Zambia : Imikino itatu amanota 5
3. Tanzania : Imikino itatu amanota 4
4. Namibia : Imikino itatu inota rimwe
Gahunda y’imikino ya 1/4
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021
18:00 : Mali vs Congo : Stade Ahmadou Ahidjo, Yaoundé
21:00: DR Congo vs Cameroon : Japoma Stadium, Douala
Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021
18:00 : Morocco vs Zambia : Stade de la Reunification, Douala
21:00: Guinea vs Rwanda : Limbe Stadium, Limbe
Irushanwa rya CHAN riri kuba ku nshuro ya Gatandatu. Kuri iyi nshuro, mu mikino 24 yakinwe mu matsinda hamaze kubonekamo ibitego 46 bivuze impuzandego ya 1.92 y’igitego kuri buri mukino. Rutahizamu wa Guniea Yakhouba Gnagna Barry asoje imikino y’amatsinda afite ibitego bitatu. Imikino y’amatsinda yakinwe mu mijyi itatu ari yo Yaoundé, Douala na Limbe. Irushanwa rizasozwa ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021.
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
- Amavubi aguye miswi na Uganda, Omborenga atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|