Wigan yegukanye igikombe cya FA Cup itsinze Manchester City

Ikipe ya Wigan Athletic yegukanye bwa mbere mu mateka yayo igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza (FA cup) itsinze Manchester City igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Wembley i London tariki 11/05/2013.

Muri uwo mukino wose, ikipe ya Wigan rarushije cyane Manchester City, bituma inahabwa amakarita menshi y’umuhondo, bikaba byaje kuvirano Pablo Zabaleta, myugariro wa Manchester City, guhabwa ikarita y’umutuku mu gice cya kabiri ku munota wa 84.

Nubwo Wigan itahwemye kugora cyane Manchester City ibifashijwemo cyane na Callum McManaman wigaragaje cyane kurusha abandi muri uwo mukino (man of the match), Wigan yarinze igera ku munota wa 90 itarabona igitego.

Ben Watson ni we watsinze igitego cyahesheje igikombe Wigan.
Ben Watson ni we watsinze igitego cyahesheje igikombe Wigan.

Manchseter City yegukanye icyo gikombe umwaka ushize, yanyuzagamo igasatira aho Yaya Tuoure, Samiri Nasri na Segio Aguerro yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego, ariko Joel Robles wari urinze izamu rya Wigan ntiyabemerera.

Ku munota wa 92, Wigan Athletics itozwa na Roberto Martinez, yabonye ‘corner’ yatewe neza na maze ashyira umupira ku mutwe wa Ben Watson wahise awuboneza mu rucundura rw’izamu ryari ririnzwe na Joe Hart.

Byari ibishimo bikomeye cyane ku ikipe ya Wigan n’abakunzi bayo, dore ko ari cyo gikombe cya mbere cya FA begukanye mu mateka yabo, bikazanayihesha guhagararira Ubwongereza mu gikombe cya ‘Europa League’.

Ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba wigan batwaye igikombe.
Ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba wigan batwaye igikombe.

Nyuma yo guhesha Wigan icyo gikombe kiza ku mwanya wa kabiri mu gaciro mu Bwongereza, umutoza wayo Roberto Martinez yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko intsinzi bagize atari impanuka, ahubwo ko bayikoreye.

“Urebye uko abakinnyi banjye bakinaga kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, barushaga cyane aba Manchester City. Twakinaga n’ikipe ikomeye ariko ntabwo twacitse intege kuko twashakaga kugera ku nzozi zacu”.

Wigan ishobora kuba ikipe ya mbere mu mateka ya shampiyona y’Ubwongereza itwaye igikombe cya FA yarangiza ikamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ubu iri ku mwanya wa 18, ikaba iramutse idatsinze imikino ibiri isigaranye yahita asubira mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi ba Manchester City ntibabyumva.
Abakinnyi ba Manchester City ntibabyumva.

Gutsindwa kwa Manchester City, bivuze ko iyo kipe ari nta gikombe na kimwe izegukana uyu mwaka kandi yarahawe abakinnyi bakomeye.
Ibi rero byatumye ikinyamakuru Dailymail kivuga ko umutoza wayo Roberto Mancini yaba ari hafi kwirukanwa, agasimbuzwa Manuel Pellegrini utoza ikipe ya muri Espagne.

Manchini avuga ko kuba yari yarihaye intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona na ‘FA Cup’ntibikunde, ngo byatewe n’uko ataguriwe abakinnyi bose yifuzaga, gusa ngo kuba ashobora kwirukanwa agasimbuzwa Manuel Pellegrini ngo ntacyo abiziho, ntanashaka kugira icyo abitangazaho.

Roberto Manchini mu ikote rirerire ashobora kwirukanwa.
Roberto Manchini mu ikote rirerire ashobora kwirukanwa.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Man City: Hart, Zabaleta, Kompany, Nastasic, Clichy, Silva, Toure , Barry (Dzeko 90), Nasri (Milner 54), Aguero, Tevez (Rodwell 69).

Wigan: Robles, Boyce, Scharner, Alcaraz, Espinoza, McCarthy, McArthur, Gomez (Watson 81), McManaman, Kone, Maloney.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MU BWONGEREZA NTA KIPE Y’AKANA.

FABIEN yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka