Wayne Rooney n’umugore we bibarutse undi muhungu

Rutahizamu wa Manchester United, Wayne Rooney, n’umufasha we Coleen Rooney ku wa kabiri tariki 21/05/2013 bibarutse umwana w’umuhungu ndetse banashyira ku mugaragaro amafoto ye.

Tariki 18/5/2013, nibwo Wayne Rooney yajyanye umugore we wari ukuriwe kwa muganga, ndetse bituma adakina umukino wa nyuma wa shampiyona Manchester United yakinnye ikanganya na West Bromwich Albion ibitego 5-5.

Wayne Rooney ari kumwe n'umuryango we.
Wayne Rooney ari kumwe n’umuryango we.

Amakuru dukesha Dailymail avuga ko saa munani z’igitondo kuwa kabiri, ari bwo Coleen, umugore wa Wayne Rooney yibarutse umwana w’umuhungu bahita bamwita Klay.

Inkuru y’uko Wayne Rooney n’uwo bashakanye bibarutse, yamenyekanye bwa mbere kuri Twitter, ubwo Rooney yabimenyeshaga inshuti ze zimukurikirana zisaga miliyoni esheshatu.

Rooney yagize ati, “Saa munani n’iminota 11 z’igitondo, twibarutse umwana mwiza w’umuhungu witwa Klay. ….Coleen na Klay bose bameze neza kandi twese turishimye cyane”.

Rooney asohoka kwa muganga aho umugore we yabyariye.
Rooney asohoka kwa muganga aho umugore we yabyariye.

Umwana umuryango wa Rooney wibarutse ni uwa kabiri nyuma y’undi muhungu witwa Kai Rooney umaze kugira imyaka itatu.

Nubwo Rooney yishimiye kubyara undi mwana ariko ntabwo yishimiye kuba mu ikipe ya Manchester united, ndetse yanatangarije Sir Alex Ferguson mbere y’uko ahagarika gutoza iyo kipe, ko ashaka kuva muri Manchester united.

Umutoza mushya w’iyo kipe Danid Moyes afitanye ibiganiro byihariye na Rooney muri iyi minsi kugirango amusabe ko yaguma muri iyo kipe bakongera bagakorana, dore ko ari nawe wamuzamuye amutoza muri Everton mbere yo kwerekeza muri Manchester United.

Rooney n'umuhungu w'imfura ye Kai.
Rooney n’umuhungu w’imfura ye Kai.

Kugeza ubu Rooney arimo kwifuzwa cyane na Chelsea, Paris Saint Germain ndetse na Beyern Munich.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka