Urubuga rwa Interineti rwa Rayon Sports rwafunzwe kubera kutishyura

Urubuga rwa Internet rw’ikipe ya Rayon Sports rumaze iminsi ibiri rwarahagaritswe nyuma yaho ubuyobozi bw’iyi kipe butashyiriye mu bikorwa amasezerano bari bumvikanye n’abarukoze.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko mu kwa karindwi kwa 2014, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari bwicaranye n’ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uru rubuga(Web Master) ndetse n’abakozi bagombaga gukoraho, maze bemeranya gukorana buri ruhande rukabonamo inyungu.

Urubuga rwa Interineti rwa Rayon Sports rwafunzwe kubera amikoro
Urubuga rwa Interineti rwa Rayon Sports rwafunzwe kubera amikoro

Iyi kipe ariko, ntabwo yigeze ishyira mu bikorwa aya masezerano, dore ko kuva muri uko kwa karindwi aba bakozi batigeze bahembwa, byaje kurangira aba bafashe icyemezo cyo guhagarika uru rubuga nyuma y’igihe kinini babwira ubuyobozi ntibwumve.

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Niyomusabye Aime Emmanuel, yatubwiye ko yari ataramenya iby’iri fungwa ariko ko agiye kuvugana na ba nyirubwite hakarebwa umwanzuro wafatwa.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba imaranye iminsi ibibazo by’amikoro ahanini byatewe n’itinda ry’amafaranga yagombaga kuva muri SKOL ibatera inkunga, aho byasabye amezi atatu ngo abakinnyi bahabwe ibirarane by’amafaranga yabo mu gihe iyi kipe iherutse no kwiyambaza Ferwafa ngo ibe yabaguriza amafaranga yo kwishyura Raoul.

Nta gihe kinini gishize abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ibirarane byabo
Nta gihe kinini gishize abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ibirarane byabo

Ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS ni yo makipe yari afite imbuga za interineti zikora, gusa bishobora kurangira iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda na yo ifashe umurongo w’izisigaye, wo kutageza amakuru ku bakunzi bayo ku buryo bwihuse.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko Abayobozi ba Rayon ntawe bishyura hatabanje kubaho amahane? Niba management ibananiye, bakweguye, hakajyaho abashoboye kubyaza umusaruro abafana. Le Monde bouge monsieur, uko ikipe yayoborwaga muri 2000, ubu siko bikimeze. Ikibazo ni uko ababohoje Rayon batabyumva.Ubu turi muri Good governence. Nimuhinduke mwabagabo mwe naho isi yarabasize ntimwabimenya.

wv yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ibibereye ibumoso burya bishoborano kubera iburyo Rayon Sport Gikundiro yacu nimuyireke hari igihe dufatanije imana izadufasha tugashobora kwikemurira ibibazo ntawe tubanjegusaba ubufasha mana fasha abanyarwanda murirusange,

Claude yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Aho umugabo aguye jya urenzaho utwatsi kandi ga burya nta joro ridacya!

JEAN MARIE KIGUGE yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Oya sha ntabwo izazima nk’imbabura sha! Ntutekereze ko niba iyobowe nabi uyu munsi ariko bizahora!Hari igihe bizajya mu buryo, ababohoje ikipe bakajya ku ruhande, hakayobora abafite urukundo rw’ikipe.
Ikipe yacu ifite ibikwiriye byose kugirango ibe igihangange muri Africa, ariko ubusambo bw’abayiyobora badashaka ko hari umufana wayigiraho uruhare, bituma ihora hasi. Hari igihe bizakemuka ariko. Njye Imana yampaye umutima wo kudacika intege, nizera ko ibyiza biri imbere.

asjgc yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Nitwa jp MBA Uganda kuberiki mutabishyurira igihe

paul yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

RAYON IBYAYO BYARATAMBA GIWE KBS .KNDI BIRANABABAJE PE?

F.C.BARCERONA. yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Amaherezo izazima nk’imbabura!

Jado yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka