Umwe mu bagize komite ya Rayon Sports wagaragaye mu mwambaro wa APR FC yeguye

Rukundo Patrick wari Perezida wa Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye nyuma yo kugaragara mu mwambaro wa APR kuri iki Cyumweru

Kuri iki Cyumweru tariki 17/09 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Pyramids yo mu Misiri, mu mikino ya CAF Champions League.

Usibye kuba aya makipe yaranganyije 0-0, kimwe mu byavuzwe cyane ni ukubona Perezida w’akanama nkemurampaka ka Rayon Sports agaragara yambaye umwambaro wa APR FC.

Ikipe ya APR FC kuba ari imwe mu makipe afatwa nk’abakeba ba Rayon Sports basanzwe bahangana mu kibuga, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko bababajwe no kubona umuyobozi muri Rayon Sports yambaye umwambaro wa APR FC.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Rukundo Patrick yahise yandika ibaruwa asezera ku nshingano yari afite, ariko ntiyagaragaza impamvu yatumye yegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Reyon sport ndayikunda cyanepe nzayikunda mpakamfuyepe ndabarahiye

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Birakwiye pe kuko yararengereye cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka