Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yashyize hanze isoko ryo guhatanira gutoza Amavubi, aho hari gushakwa umutoza ugomba gutoza Amavubi makuru nyuma yo kwirukanwa kwa Johnattan Brian McKinstry.
Nk’uko itangazo ribigaragaza umutoza ugomba gutoza Amavubi agomba kuba ari umutoza utakiri umwiga mu kazi ko gutoza nk’uko byavuzwe kuri McKinstry, kuko agomba byibura kuba amaze imyaka 10 mu kazi ko gutoza amakipe makuru, ndetse akagira n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa mbere rwa UEFA mu butoza.
Kugeza ubu ikipe y’igihugu Amavubi yari gutozwa by’agateganyo na Jimmy Mulisa (umutoza mkuru wa APR Fc ubu), wafatanyaga na Mashami Vincent nawe ubu uri gutoza ikipe ya Bugesera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|