Umutoza wa Yanga Africa yirukanywe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga yo mu gihugu cya Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize bwafashe icyemezo cyo kwirukana uwari umutoza w’iyo kipe Tom Saintfiet ukomoka mu gihugu cy’u Bubirigi.

Umwe muri abo bayobozi ya Yanga Africa, Clement Sanga yatangarije ibintangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko komite nyobozi ya Yanga yemeje yuko bahagarika uwo mutoza kubera yuko hari ibyo atumvikana n’ubuyobozi uburyo ayobora abakinnyi bitandukanye nuko ubuyobozi bubishaka.

Yagize ati “Twamuguriye abakinnyi bakomeye bari ku rwego rwo hejuru mu karere kandi bakifuzwa na buri wese none nta musaruro atanga”.

Uyu mutoza we ariko siko abibona kuko abwira abayobozi be ko hari abakinnyi batari bibona mu mukino, bityo akaba yasabaga ko baba bamwihanganiye kuko kuba ufite abakinnyi bakomeye ataribyo bituma ikipe itsinda gusa nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Mwanaspoti.

Uyu mutoza yirukanywe nyuma y’amezi atatu ahawe akazi akaba yari yafashije ikipe ya Yanga kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup, Ibyo bibaye nyuma yaho Yanga yatangiriye shampiyona ititwara neza kuko amaze gutsindwa imikino ibiri.

Ikinyamakuru Mwanaspoti kiratangaza ko uyu mutoza Tom Saintfiet arimo kwishyuza ikipe ya Yanga Africa imperekeza y’amashilingi ya Tanzaniya miliyoni 200 angana n’ibihumbi 130 by’amadolari y’Amerika.

Tom Saintfiet yari yasinye amasezerano tariki 06/07/2012 yo gutoza ikipe ya Yanga Africa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka