Umutoza wa Namibia azifashisha abakinnyi babigize umwuga kugira ngo atsinde u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Namibia, Bernard Kaanjuka, aratangaza ko nta bwoba afitiye ikipe y’u Rwanda kuko ngo yizeye abakinnyi be bakina nk’ababigize umwuga ndetse ngo banahagaze neza muri iyi minsi.

Nubwo umutoza Bernard Kaanjuka avuga ko ari nta makuru afite ku ikipe y’u Rwanda, mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012, avuga ko yizeye kuzawutsinda kuko abakinnyi bose yifuzaga gukoresha bamaze kuhagera kandi bose ngo bahagaze neza mu makipe bakinamo.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa interineti namibiasport.com Kaanjuka yagize ati, “Nta bintu byinshi nzi ku ikipe y’u Rwanda, ariko icyo tuzakora ni ugukina umukino uko twawuteguye, kandi nabo ntekereza ari nta bintu nyinshi bazi ku ikipe yacu”.

Bernard Kaanjuka, umutoza wa Namibia.
Bernard Kaanjuka, umutoza wa Namibia.

Kaanjuka avuga ko kugeza ubu banganya amahirwe 50 kuri 50 ariko Namibia nk’ikipe izaba iri mu rugo izagerageza gushyira mu bikorwa gahunda yihaye no kubyaza umusaruro amahirwe izabona, kugirango itsinde uwo mukino.

Mu bakinnyi umutoza Kaanjuka azagenderaho hari Tangeni Shipahu na Lazarus Kaimbi bakina muri Thailande, Hansa Rostock ukina mu Budage ndetse n’abandi bakina muri Afurika y’Epfo.

Umukino wa Namibia n’u Rwanda uzabera kuri Independence Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 13/10/2012, uzafasha Amavubi kwitegura imikino ya CECAFA izabera i Kampala muri Uganda mu kwezi gutaha, ndetse n’imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabara muri Brazil umwaka utaha.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda n’iya Namibia zizakina umukino wa kabiri wo kwishyura, ukazabera i Kigali tariki 11/11/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hano Windhoek twiteguye amavubi ,Ariko byu umwihariko nkumbuye kureba Migi twakinanye mu gishanga kwa Carlosi,mubwire hoteri bacumbitsemo tujye kubatera courage

David yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Jye ndashima igitekerezo cyo gukinisha abana bato kuko nibo bakinnyi beza bejo hazaza kandi nibo bafite ingufu n;ubushake ,bataragerwamo ibitekerezo byo gushaka amafaranga gusa , aho kurwanira ishyaka izina ry’Igihugu cyabo. Micho ndamwemera areba kure. Naho Namibia ishobora kuba y’ibeshya kuko mu kibuga umupira uridunda ,kandi nubwo yadutsinda icyo tugamije ni ukubaka ikipe yacu y’ejo hazaza.
Courage les gars!!!

kayigire Fidele yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka