Umutoza wa Etincelles FC ngo ahawe miliyoni 3 yarangiza igice cya champiyona ari ku mwanya wa mbere

Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beken akaba atoza Etincelles FC atangaza ko abakunzi b’iyi kipe cyangwa akarere ka Rubavu bamutegeye miliyoni 3 yaranginza igice cya shampiyona ari ku mwanya wa mbere.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu karere ka Rubavu uko yiteguye shampiyona igiye gutangira, tariki 18/09/2013, Beken yavuze ko nyiri urugo ategeka umukozi uko amutekera ariko bikajyana no kumuha ibyo ahahisha.

Kubwe ngo abakunzi ba bamuhaye agaterambaraga ka miliyoni eshatu ashobora kurangiza igice cya shampiyona agahaze neza.

Aya mafaranga ngo si umushahara ahubwo ni inyongera yaba ategewe, naho kugira ngo atware shampiyona harasabwa amafaranga hatagendewe kuyatangwa n’akarere kuko aba adahagije.

Beken, kubwe ngo imihigo ni ngombwa ariko imihigo ntikorwa n’umukozi ahubwo n’umukoresha agomba gushyira mu bikorwa ibimureba.

Uyu mutoza akaba avuga ko Etincelles FC ubu ihagaze neza hagereranyijwe n’uko yari ihagaze umwaka ushize.

Etincelles FC iteganya kwerekana abakinnyi izakinisha muri iyi shampiyona mu buryo bwo gukundisha abafana ikipe yabo ndetse bayifashe gutera imbere kuko hari byinshi ikibura akndi akarere hari ibyo katayifasha nko kubabonera amazi yo kunywa kuko abakinnyi ba Etincelles FC bakinywa amazi yo mu kibido.

Ikipe ya Etincelles FC yagarutse mu kiciro cya mbere ku bw’amahirwe nyuma y’uko byemejwe ko igiye kujya mu kiciro cya kabiri, nyamara umutoza wayo Beken ngo ntiyatanga umusaruro idafite ubushobozi aribyo asaba abafana n’abayitera inkunga kuyiba hafi kugira ngo ibashimishe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi umukunzi wikipe ya apr ariko nubwo ifite abana bato kandi babanyarwanda yewe banakinira ikipe yigihugu ariko yakagombye nokugiramo byibuze nabakinnyi nka babibi binararibonye bakuru bakaba hafi yabo bana bikaba akarusho ari barutaha izamu ikindi simbona impamvu badakina imikino yagicuti namakipe akomeye ahubwo igakina nudukipeduto tugarukira kuri sintashye muri shampiyona murakoze.

valens karangwa yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

None se niba bamuhaye izo miliyoni 3 akarangiza champion atari uwambere ubwose azasubiza ayo mafaranga?

Niba aziko azayasubiza noneho naze nyamuhe ariko yandike ko nataba uwambere ezayasubiza

Job yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka