Umutoza wa Bugesera FC yirukanywe

Umutoza Banamwana Camarade watozaga ikipe ya Bugesera FC yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo gusanga nta musaruro yatanze kandi aribyo bari bemeranyije.

Komite nyobozi y’ikipe niyo yafashe icyemezo cyo kumwirukana bishingiye ku mpamvu enye z’ingenzi; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera, Gahigi Jean Claude.

Impamvu ya mbere ngo nuko yataye ikipe mu gihe yari mu mwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura wagombaga kubahuza n’ikipe ya Gicumbi FC maze agenda atabivuze.

Iya kabiri nuko atateguye ikipe nk’uko yarasanzwe abikora bityo ntiyabasha kwitegura neza.

Iya gatatu akaba ari uko yigize umuvugizi w’ikipe aho mu kiganiro n’abanyamakuru yahanganishije ubuyobozi bw’ikipe n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

Impamvu ya nyuma ngo ni uko mu masezerano Banamwana yagiranye na Bugesera FC ajya gutangira akazi ingingo ya 10 ivuga ko niba atatanze umusaruro agomba guhita yirukanwa na nteguza.

Gahigi Jean Claude, umunyamabanga w'ikipe ya Bugesera FC.
Gahigi Jean Claude, umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC.

Gahigi Jean Claude avuga ko kuri ubu ikipe igiye kuba itozwa n’uwari umwungirije kugeza igihe bazashakira undi mutoza mukuru ubishoboye.

Mu kiganiro kuri telefone igendanwa umutoza Camarade yatangaje ko we yasezeye ku mirimo ye yo gutoza ahubwo ko atarirukanwa kuko atigeze abona ibaruwa imwirukana ku kazi.

Ati “kuwa 13/5/2013 nibwo nandikiye ubuyobozi bw’akarere mbumenyesha ko nsezeye ku kazi kuko ibyo nihaye kugeraho ntabigezeho kandi nari narabibabwiye mbere”.

Ku kibazo cyo kuba yarataye ikipe mu mwiheroro kandi akagenda atabibwiye ubuyobozi, Camarade avuga ko afite akandi kazi mu kigo gishinzwe ubutaka i Kigali akaba yarakariho ariko ubuyobozi bw’ikipe buza kumusabira uruhushya ku kazi maze abona kuza gutoza ikipe. Ibyo gutoroka ikipe rero ntibyabayeho.

Akomeza agira ati “naho ikiganiro nahaye abanyamakuru sinigeze mpanganisha ubuyobozi kuko ibyo navuze nabitangaje nkanjye Camarade niba byarateje ikibazo babimbaze kuko ntigeze mvugira ikipe kandi hari umuvugizi”.

Kuba uyu mutoza atarabona ibaruwa imwirukana ngo abashinzwe kuyimushyikiriza baramushatse kuri telefone ye igendanwa baramubura kandi ngo nyuma yo kumva ko yirukanwe we yatanguranwe yandika ibaruwa asezera kandi ngo n’ubuyobozi ntiburayibona.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndabasuhuje.Nitwa Safari.Nabasabaga Amateka ya Ndahinduka Michel Bakunda Kwita Bugesera naya Coach wahoze atoza Bugesera witwa Camarade.kuko yanditse amateka mucyakabiri.Ese Yakinnyeho umupira?Ese Arubatse?Afite Abana Bangahe?Muzansubize Murakoze Cyane.Imana Ibarinde.

Safari Christian yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Bayozi buru rubuga.Mwamfasha Mukazanshakira Amateka yuwo mugabo BANAMWANA CAMARADE?

dukunde liliane yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Gusa Ndabagaye Kuko Aho CAMARADE Yarabagejeje Mwakabyishimiye kdi IByo Yatangaje Byose Niko Byari Byitezwe Koko Kuko Twese Twari Tubiziko FERWAFA Igomba Kuzamura GICUMBI.Gusa Ndabwira CAMARADE ngo Courage Ibyo Yakoze Njye Ndi President Wikipe Namuha Akazi.Narakwemeye Ibyo Wakoze.Kdi Uzabona Indi Kipe Nziza.

dukunde liliane yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

ko mutatubwiye amakuru avuga ko yaba yarahawe ruswa n’ikipe ya Gicumbi akaba ariyo mpamvu yamutsinze mu irushanwa.

kabanda yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

reka mbabwire ko muhubutse cyane. ntabwo wasobanura uburyo umutoza nkuriya ubasha kubageza muri kimwe cya kabiri cya peace cup ntayiondi kipe yo mukiciro nkicyanyu yahageze byongeye ......................ntabyanyu kabisa je ne suis pas d"accord avec vous

mackoy yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

erega nubundi Camarade aracyarumwana kandi mwibuke ko i Byumba ariho yakuriye mubijyanye numupira wamaguru ninabo bamwirereye urumva rero ko Bugese ra waruhiraga ubusa ngourajya mumarushanywa uha BANAMWANA akazi

umucyo yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

erega nubundi Camarade aracyarumwana kandi mwibuke ko i Byumba ariho yakuriye mubijyanye numupira wamaguru ninabo bamwirereye urumva rero ko Bugese ra waruhiraga ubusa ngourajya mumarushanywa uha BANAMWANA akazi

yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

erega nubundi Camarade aracyarumwana kandi mwibuke ko i Byumba ariho yakuriye mubijyanye numupira wamaguru ninabo bamwirereye urumva rero ko Bugese ra waruhiraga ubusa ngourajya mumarushanywa uha BANAMWANA akazi

umucyo yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka