Umutoza wa AS Muhanga agiye guhangana na Rayon Sports yahoze abereye umutoza

Mu gihe Rayon Sports ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka, kuri icyi cyumweru tariki 12/5/2013 kuri Stade Amahoro, irakina na AS Muhanga itozwa na Ali Bizimungu wahoze ayitoza agasezerewa.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, byitezwe ko AS Muhanga igora cyane Rayon Sport nk’uko na Ali Bizimungu yabitangaje, avuga ko ari nta kipe n’imwe azigera yorohera muri iyi shampiyona.

Ikindi gituma umukino wa Rayon Sport na AS Muhanga iri ku mwanya wa cyanda ukomera, ni uko Ali Bizimungu ashaka kwereka Rayon Sport ko n’ubwo yamwirukanye akayivamo nabi, ariko ari umutoza ukomeye, dore ko anaheruka kugeza AS Muhanga muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Mukura ayitsinze ibitego 3-0.

Ali Bizimungu yateguje Rayon Sport ko aza kiyigora cyane.
Ali Bizimungu yateguje Rayon Sport ko aza kiyigora cyane.

Ali Bizimungu avuga ko umukino we na Rayon Sport nk’ikipe azi neza imikinire yayo, ugomba kuba ukomeye cyane ariko akaba yizeye kuyikuraho intsinzi kuko azi amayeri menshi aza gukoresha.

Didier Gomes da Rosa, umutoza mukuru wa Rayon Sport wakoranye igihe gitoya na Ali Bizimungu amwungirije ariko nyuma ntibaze kumwikana bikanatuma Bizumungu asezererwa, we avuga ko ari nta mukino n’umwe bazakina bajenjetse, kuko bashaka kugarurira abakunzi b’iyo kipe ibyishimo byo gutwara igikombe cya shampiyona baheruka muri 2004.

Gomes avuga ko umukino bakina na AS Muhanga uza kuba umeza nk’umukino wa nyuma (final) kandi ko abakinnyi bose bishyize mu mutwe ko bagomba kuwutsinda kuko ngo bamaze iminsi bakora imyitozo idasanzwe.

Didier Gomes na Ali Bizimungu barakoranye ariko ntibumvikana, Ali arasezererwa.
Didier Gomes na Ali Bizimungu barakoranye ariko ntibumvikana, Ali arasezererwa.

Rayon Sport irakina uwo mukino idafite Kapiteni wayo Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ ufite amakarita abiri y’umuhondo, naho AS Muhanga ikaza nayo kuba ubura abakinnyi bayo batatu Crispin Byimana, Jacques Kimenyi na Eric Yirirwahandi nabo bafite amakarita abiri y’umuhondo.

Ubwo Rayon Sport iza kuba ihanganye na AS Muhanga, Police FC nayo itaratakaza icyizere cyo gutwara igikombe iraza kuba ihanganye na Espoir FC ku Kicukiro.

Police FC ifite amanota 48 ikarushwa amanota atatu na Rayon Sport ifite amanota 51,iraza kuba ishaka gutsinda umukino wayo ubundi ikareba ibiba kuri Rayon Sport, kuko umutoza wayo Goran Kopunovic avuga ko we n’abakinnyi be batazigera batakaza icyizere cy’igikombe kugeza ku mukino wa nyuma.

Didier Gomes yihaye intego yo guha aba rayon igikombe beheruka muri 2004.
Didier Gomes yihaye intego yo guha aba rayon igikombe beheruka muri 2004.

Mu gihe Police FC yatsindwa uwo mukino cyangwa se ikawunganya, Rayon Sport yo igatsinda AS Muhanga, Rayon yaba ifite amahirwe menshi cyane yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko yaba isigaye ibura inota rimwe gusa ngo yegukanye icyo gikombe mu mikino ibiri yaba isigaye.

Indi mikino y’umunsi wa 24 iteganyijwe kuri icyi cyumweru, APR FC irakina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Isonga FC iramutse idatsinze uyu mukino, ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri byakomeza kuba byinshi kuko ubu ibarizwa ku mwanya wa 13 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 15.

Mukura irakina Musanze FC kuri Stade Kamena, Marine ikine n’Amagaju kuri Stade Umuganda, naho ku Mumena Kiyovu Sport ikine na Etincelles FC irimo guharanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko ubu iri kumwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 14.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se ko RAYON SPORT uyu munsi yapfunyikiye AS Muhanga ibitego 6-1 ubwo ALI arabisobanurira Abakunzi ba ruhago ate? Niyemere ko agifite byinshi byo kunoza kugira ngo abe Umutoza mwiza kandi nagira discipline n’ubunyangamugayo muri we ashobora kubigeraho.

Emanuel KARUTA yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka