Umutoza Ruremesha yibasiye umusifuzi uzasifura igikombe cy’isi

Nyuma y’umukino Musanze yatsinzwemo na Muhanga, umutoza Ruremesha yanenze cyane Mukansanga Salma wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hakinwaga umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho ikipe ya Muhanga yaje gutsinda ikipe ya Musanze ibitego 2-0 kuri Stade ya Muhanga.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza Emmanuel Ruremesha aganira n’itangazamakuru yanenze cyane umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma uzanasifura imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore, aho yavugaga ko yababangamiye bigatuma batakaza umukino

Mukansanga Salma ubwo yari amaze gusifura Penaliti ya Muhanga (Ifoto: Rwanda Magazine)
Mukansanga Salma ubwo yari amaze gusifura Penaliti ya Muhanga (Ifoto: Rwanda Magazine)

Yagize ati "Abakinnyi sinabarenganya, niba umusifuzi ashaka gukora ibintu nka biriya biteye agahinda, umuntu ngo azasifura igikombe cy’isi akaza gusifura ibintu nka biriya? Penaliti yabahaye natwe yashoboraga kuyiduha"

Ruremesha Emmanuel ati birababaje biteye n'agahinda
Ruremesha Emmanuel ati birababaje biteye n’agahinda

"Umusifuzi yatubangamiye kuva umupira ugitangira kugeza urangiye, umunyezamu ibintu yakoraga atinza iminota yamwihoreraga, birababaje biteye agahinda niba agomba gusifura igikombe cy’isi afite akazi gakomeye"

Ikipe ya Musanze yatsinzwe na Muhanga, kugeza ubu ifite inota rimwe gusa mu mikino itatu, ikaba iri ku mwanya wa 15 ari nawo ubanziriza uwa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese abasifuzi ku ki bigirimana bagakabya? ahubwo ferwafa aho gutanga ibihano kuba toza ya hugura abasifuzi bayo. kandi bajye bamenya ko impamvu basifura nuko ha ama ekipe.

peter yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Ruremesha akwiriye gukurikiranwa na Ferwafa kuko siwe ukwiriye gukorera évaluation umusifuzi, niba azasifura igikombe cyisi si amahirwe ahubwo nuko ashoboye ahubwo abantu nka ba Ruremesha nibo bazambije amakipe yacu, aho gukora cyane bahora mu matiku namarozi.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka