Umutoza Micho agiye kohereza abakinnyi b’Abanyarwanda batatu i Burayi

Mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, ngo ari hafi kohereza abakinnyi batatu ku mugabane w’Uburayi.

Nyuma y’aho u Rwanda rusezerewe na Nigeria muri Kamena uyu mwaka, umutoza w’Amavubi yavuze ko kimwe mu byatumye atsindwa ari abakinnyi be badafite inararibonye mpuzamahanga, ahita afata icyemezo cyo kujya abafasha kubona amakipe hirya no hino ku isi mu mashampiyona akomeye.

Kugeza ubu abakinnyi umutoza Micho yifuza kujyana i Burayi ntwabo aratangaza amazina yabo, gusa yadutangarije ko bamwe bari mu ikipe y’igihugu yerekeje muri Namibia, akaba azabatangaza nibagaruka.

Umutoza Micho ati “Ubu muri iyi kipe mfitemo abakinnyi batatu nshaka kohereza i Burayi, gusa sinahita mbatangaza batarakina uyu mukino kuko bishobora gutuma bamwe batitwara neza. Abenshi mu bakinnyi dufite mu ikipe y’igihugu bafite inzozi zo gukina i Burayi, ariko bagomba kubanza kubikorera”.

Mu zindi gahunda umutoza Micho afite harimo gushakira Uzamukunda Elias ‘Baby’ ikipe nshya yo mu cyiciro cya kabiri cyangwa se icya mbere maze akava muri AS Cannes mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, akinamo ubu.

Abo bakinnyi batatu nibaramuka babonye amakipe yanze y’u Rwanda bazaba biyongera kuri Medddie Kagere na Olivier Karekezi baheruka kubona amakipe mu gihugu cya Tuniziya babifashijwemo n’umutoza Micho.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abakinnyi benshi bakina hirya no hino ku isi nk’ababigize umwuga, ariko abakunze guhamagarwa muri iyi mindi ni Uzamukunda Elias ukina mu Bufaransa, Stevens Godfroid ukina muri Vietnam na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka