Umunyamabanga wa CECAFA yagaye cyane Tanzania na Kenya

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yagaye cyane ibihugu byakuye amakipe yabyo mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ cy’uyu mwaka, avuga ko babangamiye cyane imigendekere myiza y’irushanwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru dailynews cyandikirwa muri Tanzania avuga ko ibi Musonye yabitangaje nyuma y’aho amakipe yo muri Tanzania na Kenya yanze kwitabira irushanwa avuga ko muri Soudan, ahari kubera irushanwa ubu, ngo ari nta mutekano uhari.

Amakipe nka Yanga yaherukaga gutwara igikombe cya CECAFA na Simba zo muri Tanzania naTusker yo muri Kenya yanze kwitabira CECAFA Kagame Cup yatangiye tariki ya 18/6/2013.

Nicholas Musonye, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA.
Nicholas Musonye, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA.

Kuba ibyo bihugu byarakuye amakipe yabyo muri CECAFA y’uyu mwaka, Umunyamabanga wa CECAFA asanga ari ukubangamira imigendekere y’irushanwa kuko andi makipe yo mu karere yemeye kuryitabira kandi Leta ya Soudan yari yamaze kubizeza ku umuteka ku bibuga n’ahandi hose amakipe azajya ari ntamakemwa.

Nubwo ayo makipe atitabiriye CECAFA, Musonye asanga irushanwa rizagenda neza kandi rikaba icyitegererezo ndetse rigafasha kugarura amahoro muri Soudan.

Musonye yagize ati, “Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’igihugu cya Soudan, twasuye aho imikino izabera ndetse tunizezwa ko umutekano uzaba usesuye, akaba ari nayo mpamvu mpamagarira Abanyasudani bose bakunda amahoro kuzaza gushyigikira amakipe ku bibuga ari ntacyo bikanga”.

Nyuma yo kumenya ko umutekano uzaba umeze neza, amakipe yo muri Tanzania yari yanze kwitabira nka Yanga na Simba na Falcons yo muri Zanzibar yasabye ku munota wa nyuma yo yakwitabira iryo rushanwa ariko arangirwa kuko bari bamaze kuyasimbuza n’andi makipe yatumiwe.

Yanga yatwaye igikombe giheruka, ni imwe mu makipe yanze kwitabira irushanwa ry'uyu mwaka.
Yanga yatwaye igikombe giheruka, ni imwe mu makipe yanze kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Mu makipe yatumiwe harimo Rayon Sport yo mu Rwanda, Uganda Revenue Authority yo muri Uganda na Electric Sports yo muri Chad.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka ibera mu ntara za Darfur na South Gordofan, yatangiye tariki ya 18/6/2013, ikazarangira tariki 2/7/2013.

Iri rushanwa ngarukamwaka riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame utanga ibihumbi 60 by’amadolari, ryaherukaga kubera muri Tanzania umwaka ushize, icyo gihe igikombe cyegukanwa na Yanga Africans, ariko uyu mwaka yanze kwitabira irushanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka