Umukino wa Rayon Sport na APR FC ntukibaye ku wa gatandatu

Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wasubitswe kuko ku wa gatanu tariki 26/10/2012, umunsi umwe mbere y’itariki ayo makipe yari kuzakinira, APR FC izakina umukino wa gicuti na Simba SC yo muri Uganda; nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

FERWAFA ivuga ko uwo mukino wa gicuti wasabwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Uburasirazuba mu rwego rwo gusoza amahugurwa ya gisirikari yiswe ‘East African Community Military Exercise’.

APR FC na Simba SC nizo zatoranyijwe ngo zikine uwo mukino kuko ubusanzwe ari amakipe ya gisirikare.

Ubuyobozi bwa FERWABA buvuga ko bemeye ko uwo mukino wa gicuti uzakinwa, nyuma yo kuganira na Rayon Sport na APR FC, maze impande zombi nazo zikabyemera.

Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza aya makipe ahora ahanganye mu Rwanda wimuriwe ku itariki itaramenyekana, gusa ngo uwo mukino ugomba gukinwa mbere y’uko imikino ya shampiyona ibanza (phase aller) irangira.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampoyona, naho Rayon Sport ikaba ku mwanya wa munani.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka