Umukino wa APR FC na Liga Muçulmana uracyari mubisi -Mashami

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mashami Vincent afite icyizere cyo kuba yasezerera ikipe ya Liga Muçulmana mu mukino wo kwishyura, nyuma y’uko banganyije mu mukino ubanza.

Ku wa mbere tariki ya 16/02/2015, ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo ikipe ya APR FC yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ivuye mu gihugu cya Mozambique, aho yabashije kwitwara neza ikanganya n’ikipe ya Liga Muçulmana yo muri icyo gihugu ubusa ku busa.

APR FC ikigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abafana bayo bari bamaze akanya bayitegereje ndetse bayiha n’Impano zirimo indabo.

Mashami avuga ko hakiri icyizere cyo gusezerera Liga Muçulmana.
Mashami avuga ko hakiri icyizere cyo gusezerera Liga Muçulmana.

Umutoza Mashami akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye cyane ko yanganije n’ikipe iri iwayo kandi ikinira imbere y’abafana, gusa akavuga ko byari kuba byiza iyo atsindira igitego hanze.

Mashami Vincent yagize ati “Umukino uracyari mubisi gusa twashimira uburyo abasore bacu bitwaye, twifuzaga kubona igitego cyo hanze ntitwabigeraho n’ubwo twari hafi kubigeraho. Ndashimira umuzamu uburyo yitwaye muri uyu mukino, gusa si bibi uko twitwaye kuko kuba twaranganije nabyo si bibi kandi ndizera ko tuzakoresha amahirwe dufite yo kuba turi mu rugo”.

Ikipe ya APR FC kandi kuba yaragiye muri Mozambique aribwo igitandukana n’umutoza Petrovic, Mashami asanga ntacyo byahungabanije ku ikipe, ahubwo agashimira abakinnyi bagaragaje ko bamaze gukura mu mutwe.

“Abakinnyi bamaze gukura, kuko umutoza ni umuntu ushobora kubaho cyangwa ntabeho ariko ikipe igakomeza, kandi na mbere y’uko aza bari bamwe, nta gikuba rero cyacitse kuko na match ya Etincelles bayitsindiye hanze kandi adahari, no muri Mozambique barabigaragaje kandi ntiyari ahari,” Mashami.

Abakinnyi basohoka mu kibuga cy'indege.
Abakinnyi basohoka mu kibuga cy’indege.

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Nshutinamagara Ismael uzwi nka Kodo, ku giti cye asanga bimwe mu byo bari biyemeje barabashije kubigeraho harimo no kudatsindirwa hanze.

Kodo akaba yagize ati “Intego yacu ya mbere kwari ukudatsindirwa igitego hanze kandi twabigezeho, n’ubwo ikipe yari iwayo twayirushije kubona amahirwe yashoboraga kuvamo igitego”.

Abafana b’ikipe ya APR FC nabo bari babukereye baje gushimira ikipe yabo yabashije kwitara neza muri Mozambique.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali hagati yo ku wa 28/02 no ku wa 01/03/2015 ukazabera kuri Stade ya Muhanga hatagize igihinduka.

Kodo avuga ko intego yo kudatsindwa igitego hanze bayigezeho.
Kodo avuga ko intego yo kudatsindwa igitego hanze bayigezeho.
Abafana bishimiye kwakira APR FC bava muri Mozambique.
Abafana bishimiye kwakira APR FC bava muri Mozambique.
Djamar na Kodo bashagawe n'abafana.
Djamar na Kodo bashagawe n’abafana.
Migy yishimiwe n'abafana.
Migy yishimiwe n’abafana.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kabisa APR turayishimiye kandi turabasa kutirara kuwo kwishyura.

Hakizimana J.Felix yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

harya abo kwa GASENYI namwe mwatanze indabo? ishyari nishyano kbsa

hitayesu yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

ahaaa!!!! nanjye ndi umurayon no mumaraso ariko iryo ni itiku

feza yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Aba bafana ba APR nabagira inama yo guhanga udushya twabo, ntibakajye buri gihe ubona basubiramo ibyo abafana ba equipe ya Rayonsport baba bakoze.
Rwose gushimisha ikipe yawe, uyereka ko uyishyigikiye ni byiza pe, ariko hari uburyo bwinshi bwo kubigaragaza, udasubiye mu byo mugenzi wawe yakoze.
Gukora ibi ntaho bitandukaniye na babandi umuntu ashyira salon de coiffure aha mugenzi we yabona afita abakiriya nawe akaza agashyira indi iruhande rwe, ingaruka zikaba ko bose bahomba.
Tujye duhanga udushya, atari mu mupira gusa ahubwo no mu bindi. Amakipe yacu yose nyifurije gutera imbere, ariko ahanga udushya, ntakwigana ibyo ikipe iyi n’iyi yakoze kandi wenda bitaberanye na equipe yawe. Gusa ngo kubera ko aba rayon babikoze bikaryoha natwe reka tubikore. Oya menya ko imimerere atari imwe, utegure ibihuje n’imimerere yawe, kandi nabyo bizaryohera ababireba.

yug yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka