Nyuma y’aho byari byitezwe ko ikipe ya APR Fc iza kwakira ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma aya makipe yombi ntaze guhuza umunsi wo gukina kuko Gicumbi yo yari yanazindukiye mu myitozo, byaje kwemezwa ko uwo mukino ushyirwa ku wa gatatu.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc, nayo ngo yari yamenyeshejwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere ko bakina ku wa Kabiri, mu gihe bari basanzwe bazi ko bazakina ku wa Gatatu, ariko nyuma y’ibiganiro hagati ya FERWAFA n’amakipe yombi, umukino washyizwe ku wa Gatatu kuri Stade ya Kicukiro.
Imikino y’ibirarane iri uyu munsi n’ejo
Ku wa kabiri, Tariki 28 Gashyantare 2017
Police Fc vs Amagaju FC (Stade Kicukiro)
Ku wa Gatatu taliki ya 01 Werurwe 2017
APR Fc vs Gicumbi Fc (Stade Kicukiro)
Rayon Sports vs Espoir Fc (Stade de Kigali)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|