Umujyi wa Kigali wavuze ku mikoranire n’amakipe arimo AS Kigali yugarijwe n’ubukene

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ku mikoranire yabwo n’amakipe atandukanye ufasha, bushimangira ko uko ubushobozi (amafaranga) bushyirwamo buzamuka ariko n’umusaruro wakazamutse.

AS Kigali iri mu makipe afashwa n'Umujyi wa Kigali, muri iki gihe iri kugorwa n'ibibazo by'ubukungu butifashe neza
AS Kigali iri mu makipe afashwa n’Umujyi wa Kigali, muri iki gihe iri kugorwa n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ngingo zitandukanye, aho yavuze ko nubwo hari ibikwiriye kunozwa mu nkunga iterwa amakipe arimo AS Kigali y’abagabo bidahagije, kuko bigomba kujyana n’umusaruro ayo makipe atanga.

Yagize ati "Ku bijyanye na AS Kigali n’andi makipe Umujyi wa Kigali ufasha, ni byo koko hari ibikwiriye kunozwa ariko nanone buriya iyo ikipe ikina mu cyiciro runaka, ntabwo wareba gusa ku bushobozi bushyirwamo hagomba no kuvamo umusaruro."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bari mu biganiro n’amakipe batera inkunga, kugira ngo barebe uko ubushobozi bayashyiramo bwajyana n’umusaruro.

Ati "Turi mu biganiro na AS Kigali n’andi makipe dufatanya kugira ngo ubushobozi uko bwiyongera abe ariko n’umusaruro uvamo uzamuka, Abanya-Kigali barifuza gutsinda kandi natwe turifuza kugira amakipe atsinda."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasoje avuga ko bashyigikiye muri rusange, yewe atari umupira w’amaguru gusa cyangwa imikino y’amaboko gusa, ahubwo siporo muri rusange inarenga uwabigize umwuga.

Inkomoko y’ikibazo yari AS Kigali irimo kugorwa n’ubukungu muri iki gihe

Umujyi wa Kigali wabajijwe iki kibazo mu gihe kuva mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, ikipe ya AS Kigali ubereye umuterankunga mukuru, yavuzwemo cyane ibibazo by’ubukene mu bihe bitandukanye byatumaga abakinnyi n’abakozi bayo batabona ibyo bagombwa ku gihe, byaturutse ku bushobozi buke.

Ibi byatumye ubwo iyi kipe yiteguraga umwaka w’imikino wa 2023-2024 igorwa no kugura abakinnyi beza, dore ko yari imaze gutandukana n’abeza yari ifite, aho yifashishije uburyo bwo gutira ndetse no gufata abari basigaye ku isoko.

Ibibazo byatangiye uwari Perezida wa AS Kigali wanayifashaga byinshi, Shema Fabrice, yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe bivugwa ko yatereranwe n’Umujyi wa Kigali. Ibi byakurikiwe no gutangira umwaka w’imikino wa 2023-2024 nabi, havugwa kudahemberwa ku gihe kw’abakinnyi ndetse na bamwe mu baguzwe babereweho amadeni yo kugurwa.

Gutangira nabi byatumye kugeza ubu AS Kigali muri shampiyona ya 2023-2024 ikomeza kugorwa n’ibi bibazo, dore iri ku mwanya wa 14 mu mikino 15 imaze gukinwa n’amanota 15 n’umwenda w’ibitego bitanu.

AS Kigali
AS Kigali

Kubonera umushara ku gihe ni amateka muri AS Kigali

Muri uyu mwaka w’imikino kubera amikoro make ikipe ya AS Kigali guhembera abakinnyi ku gihe byagiye bigorana, kugeza ubwo mu kwezi k’Ugushyingo 2023 bageze naho banga gukora imyitozo ubwo bari bamaze kugerwamo ibirarane bingana n’amezi abiri. Icyo gihe habayeho inama yahuye abakinnyi n’ubuyobozi buriho, babizeza kubishyura mu bihe bya vuba bemera gukina umukino banganyijemo na Mukura VS 1-1 tariki 3 Ukuboza 2023.

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko kugeza ubu abakozi ba AS Kigali barimo n’abakinnyi, baberewemo ikirarane cy’umushahara w’ukwezi k’Ugushyingo 2023, bashobora guhabwa kuri uyu wa Kane w’iki Cyumweru, ndetse bakaba buri mukinnyi kuri ubu yanemerewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 160Frw mu gihe basezerera mu ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 Etincelles FC 1-0, mu mukino ubanza wabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

Ugereranyije umusaruro usabwa AS Kigali irawutanga mu bihe bya vuba

AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro 2021-2022, ubwo yatsindaga APR FC igitego 1-0 igatwara iki gikombe cyari icya gatatu kuri yo, nyuma yo kucyegukana 2012 na 2019. Iyi kipe kandi mu bihe bitandukanye yagiye isohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, ikanagera kure hafi no kwinjira mu matsinda ariko ibintu itari yakora na rimwe.

Muri rusange Umujyi wa Kigali mu mupira w’amaguru ukorana n’amakipe ya AS Kigali mu bagabo n’abagore, Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United.

Kiyovu Sports iri mu makipe agenerwa inkunga n'Umujyi wa Kigali
Kiyovu Sports iri mu makipe agenerwa inkunga n’Umujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka