Ubudage ku mwanya wa mbere ku isi muri ruhago, mu gihe u Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi

Nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, Ubudage bwahise bufata umwanya wa mbere ku isi ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) hakaba hari hashize imyaka 20 icyo gihugu kidafata uwo mwanya, naho u Rwanda rwazamutse ruva ku mwanya wa 116 rugera ku mwanya wa 109.

Espagne yari imaze igihe kinini iri ku mwanya wa mbere yamanutse cyane igera ku mwanya wa munani, nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi, aho yasezerewe ku ikubitito itarenze amatsinda.

Kumanuka cyane kandi byabaye ku gihugu cy’Ubwongereza cyatakaje imyaka 10 ubu kikaba kiri ku mwanya wa 20 ku isi nacyo kikaba cyarasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’isi, kimwe na Portugal itararenze amatsinda, bikaba byatumye imanuka igera ku mwanya wa 11.

Gutwara igikombe cy'isi byahesheje Ubudage kugaruka ku mwanya wa mbere ku isi nyuma y'imyaka 20.
Gutwara igikombe cy’isi byahesheje Ubudage kugaruka ku mwanya wa mbere ku isi nyuma y’imyaka 20.

Amakipe 10 ya mbere ku isi ni Ubudage, Argentine, Ubuholandi, Colombia, Ububirigi, Uruguay, Brazil, Espagne, Ubusuwisi n’Ubufaransa.

Nyuma y’imyaka myinshi iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, Cote d’Ivoire yasezerewe ku ikubitiro mu gikomeb cy’isi yamanutse ku mwanya wa kabiri, ikaba iza inyuma ya Algeria yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kwitwara neza ikagera muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.

Ku mwanya wa gatatu hari Nigeria , Egypt, Ghana, Tunisia, Guinea , Cameroon, Burkina Faso na Mali, naho mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda niyo iri ku mwanya wa mbere ikaza ku mwanya wa 87 ku isi.

Nyuma yo gusezerera Libya, rugakurikizaho gutsinda Gabon mu mukino wa gicuti u Rwanda rukomeje kuzamuka.
Nyuma yo gusezerera Libya, rugakurikizaho gutsinda Gabon mu mukino wa gicuti u Rwanda rukomeje kuzamuka.

Ku mwanya wa kabiri mu karere hari Kenya iri ku mwanya wa 95 ku isi, igakurikirwa na Tanzania iri ku mwnaya wa 106, u Rwanda, nyuma yo gusezerera Libya rugakurikizaho gutsinda Gabon mu mukino wa gicuti ruheruka gukina, rwazamutse ku ku mwanya wa 109, Ethiopia ku mwanya wa 110, Sudan ku mwanya wa wa 115, naho u Burundi bukaza ku mwanya wa 126.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka