U17: Tardy afite icyizere cyo gusezerera Botswana

Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.

Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda ibitego 2-0 bwa Botswana kugirango yizere gukomeza mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Kugirango agere kuri iyo ntsinzi, umutoza Richard Tardy avuga ko yongereye imbaraga mu busatirizi cyane ko ariho ngo asanga ikibazo kikini giherereye, kuko ngo iyo ba rutahizamu bakora akazi uko bikwiye baba baravanye intsinzi muri Botswana.

Tardy avuga ko yizeye ko azatsinda kandi agasezerera Botswana kuko abakinnyi be bafite ishyaka, n’inyota yo kwitwara neza, cyane ko bazaba bari imbere y’abafana babo.

Ku ruhande rwa Botswana, iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa gatatu, mu rwego rwo kuza kare kugirango bamenyere ikirere cya Kigali.

Uwaje ahagarariye iyo kipe Vincent Kamini avuga ko ikipe yabo yakiriwe neza cyane, mu magambo make yadutangarije ko icyabazanye ari ugutsinda nk’uko babigenje iwabo.

“Tuje twiyemeje gukina umupira mwiza kandi tukanatsinda kuko abasore bacu barabishoboye. Iwacu twagerageje gukina neza mu by’ukuri ndetse tubasha no gutsinda, ku buryo twumva ri nta kabuza ko na hano twatsinda”.

Kamini avuga ko nubwo bifitiye icyizere ngo bubaha ikipe y’u Rwanda kuko nayo ikina umupira mwiza, gusa ngo hari amakosa ikora bazuririraho bakabasha bagatsinda. “Ikipe y’u Rwanda ni nziza rwose, ariko umukino twakinnye watweretse neza aho ikomeye n’aho yoroshye, ubwo rero tuzabyaza umusaruro amakosa ikora maze tubone intsinzi”.

Mu myitozo amakipe yombi yakoze, wasangaga aha umwanya mumuni kwiga gutera za penaliti, cyane ko zishobora kuzitabazwa igihe banganyije.
Mu gihe u Rwanda rwatsinda igitego 1-0 ubwo amakipe yombi azaba anganyije 1-1 mu mikino ibiri, maze hitabazwe za penaliti.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Botswana izakina na Algeria mu cyiciro cya gatatua ri nacyo cya nyuma, aho izatsinda mu mikino ibiri izahita ijya mu gikombe cya Afurika.

U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 umwaka ushize ubwo cyari cyabereye mu Rwanda maze rukegukana umwanya wa kabiri nyuma go gutsindwa na Burkina Faso ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muge mugerageza niba umukino urangiye mubitugezeho hakiri kare,byadufasha kubaba hanze ndetse nabatabonye akanya ko kugera kuri stade cg kutawukurikira kuri radio. Murakoze.

RUGE yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka