U15: Gahunda ihamye ya shampiyona y’abakiri bato yatangajwe

Amakipe y’abana azitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 (U15) yahawe kugeza kuwa gatanu tariki 2/1/2014 ngo abe arangije kwiyandikisha mbere yo gutangira shampiyona mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2015.

Iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 15, rizategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu rwego rwo gushakisha abakinnyi benshi bafite impano kandi bakiri bato, bazanatoranywamo abazigishwa umupira w’amaguru byisumbuyeho.

Abana bakiri bato bagiye kubona umwanya wo kwigaragaza
Abana bakiri bato bagiye kubona umwanya wo kwigaragaza

Abatekinisiye ba Ferwafa bafatanyije n’ihuriro ry’amashuri yigisha ruhago rizwi nka Ijabo Foundation, ni bo bakomeje kwandika amakipe azitabira iyi shampiyona, aho nyuma yabyo bazagaragaza azaba yemerewe kurikina tariki ya 09/01/2015, mbere y’uko bakora ingengabihe n’amategeko azarigenga,

Biteganyijwe ko aya marushanwa ya U15 azaha umwanya wo gukina abana bakiri bato ndetse anazamure impano zabo byubakiye ku ndangagaciro z’igihugu, nkuko ubuyobozi bwa Ferwafa bubitangaza.

Buri ligi izaba igizwe n’amakipe 10. Mu ntangiriro, icyiciro cya mbere (phase1) kizabera mu turere tune tugize igihugu; Kicukiro (Central), Rubavu (Amajyaruguru y’burengerazuba), Nyanza (Amajyepfo) na Gatsibo (Uburasirazuba) hanyuma gitangire kuba mu kwa kabiri kugeza mu kwa kane.

Icyiciro cya kabiri (Phase 2) kizaba kuva mu kwa gatandatu kugeza mu kwa munani kibere mu turere twa Nyarugenge (Central), Musanze (Amajyaruguru y’Uburengerazuba), Nyamagabe (Amajyepfo) na Kayonza (Uburasirazuba).

Iyi shampiyona izasiga bamwe mu bana bagiye kwigishwa ruhago.
Iyi shampiyona izasiga bamwe mu bana bagiye kwigishwa ruhago.

Icyiciro cya gatatu (phase 3) kizaba kuva mu kwa cumi kugeza mu kwa cumi n’abiri, kibere mu turere twa Gatsibo (Central), Nyabihu (Amajyaruguru y’Uburengerazuba), Rusizi (Amajyepfo) na Rwamagana (Uburasirazuba).

Icyiciro cya kane (Phase 4) cyo kizaba mu mwaka wa 2016 kuva mu kwezi kwa kabiri kugeza mu kwane kikazabera mu karere ka Gicumbi, (Central), Rulindo (Amajyaruguru y’Uburengerazuba), Huye (Amajyepfo) na Nyagatare (uburasirazuba).

Nyuma yo gukina ibi by’icyiciro byose, FERWAFA izatoranya abakinyi beza 30 kuva muri buri ligi bahurizwe hamwe bigishwa umupira w’amaguru n’inzobere za diregisiyo tekiniki.

Amarushanwa ya U15 azagera mu turere dutandukanye.
Amarushanwa ya U15 azagera mu turere dutandukanye.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka