U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rwasohowe na FIFA tariki 04/07/2013, u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ruva ku mwanya wa 135 rujya ku mwanya wa 134.

Kuba u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe kuri urwo rutonde rushyirwaho buri kwezi, byatewe n’uko rwitwaye mu mikino mpuzamahanga ruheruka gukina muri Kamena uyu mwaka, aho rwanganyije na Mali igitego 1-1 muri Mali, rukanatsindwa na Algeria igitego 1-0 i Kigali.

Kuri urwo rutonde u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 38 muri Afurika ari nawo rwariho mu kwezi gushize, rukaba runganya umwanya n’amanota n’igihugu cya Sudan.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda yazamutseho imyanya 13 nyuma yo gutsinda Angola mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, iva ku mwanya wa 93 igera ku mwanya wa 80 ku isi.

Ikindi gihugu cyagaragaje ingufu cyane muri iyi minsi ni Ethiopia, izanakina n’u Rwanda mu gushaka itike yo kuzakina CHAN, yavuye ku mwanya w’106 igera ku mwanya wa 95 ku isi.

Mu bindi bihugu byo mu karere, u Burundi buri ku mwanya wa 120 ku isi, Tanzania ku mwnaya wa 121, Kenya ku mwanya wa 123, naho Djibouti ikaza ku mwanya wa 203 ku isi.

Muri Afurika, Cote d’Ivoire ikomeje kuza ku isonga, ikaza ku mwanya wa13 ku isi, igakurikirwa na Ghana, Mali, Nigera, Algeria, Burkina Faso, Tunisia, Cape Verde, Afurika y’Epfo na Zambia.

Ku rwego rw’isi, Espagne n’ubwo iheruka gutsindwa na Brazil ku mukino wa nyuma muri Confederations Cup, iracyari ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’Ubudage na Colombia, Argentine, Ubuholandi, Ubutaliyani, Portugal, Croatia, Brazil n’Ububiligi.

Brazil yigeze kumara imyaka isaga itanu ku mwnaya wa mbere ku isi, yari imaze igihe ihagaze nabi ku rutonde rwa FIFA, ariko nyuma yo gutwara igikombe cya Confederations Cup yari yakiriye, yazamutseho imyanya 13, iva ku mwanya wa 22 igera ku mwanya wa cyenda ku isi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezaho Eric...biriko baraza naho amakipe yacu yomubyiciro bitandukanye bibabere isomo kuko turikumwanya mubi kabisa

KAGABA HERO Aaron yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka