U Rwanda rwanganyije na Namibia

U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.

Ikipe y’u Rwanda yiganjemo abakinnyi batoya, n’ubwo yakiniraga hanze yakinnye umukino mwiza ndetse inarusha Namibia ariko inanirwa gutsinda igitego.

U Rwanda rwashoboraga kubona ibitego byinshi mu gice cya mbere ariko abakinnyi Jimmy Mbaraga, Ntamuhanga Tumaini na Imran Nshimiyimana bapfusha ubusa amahirwe bakomeje kubona imbere y’izamu.

N’ubwo umutoza Micho yasimbuje bamwe mu bakinnyi bari babanje mu kibuga agashyiramo abandi ngo nabo bagerageze amahirwe, ikibazo cyo gutsinda igitego cyakomeje kugaragara.

Ikipe ya Namibia nayo yanyuzagamo igateza ibibazo ku izamu ry’mavubi ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude ufatwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino, maze ababuza amahirwe yo gutsindira iwabo.

Starke Manfred, ukina mu Budage mu ikipe yitwa Hansa Rostock ni umwe mu bakomeje guteza ibibazo abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda ariko agasanga Ndoli Jean Claude ahagaze neza, umukino urangira ari nta kipe ibashije kubona igitego.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 11/11/2012. Iyi mikino yombi ya gicuti izafasha u Rwanda kwitegura imikino ya CECAFA izabere muri Uganda kuva tariki 24/11/2012 ndetse n’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Umutoza Milutin Micho avuga ko ikipe afite ubu ifite impuzandengo y’imyaka 20 akaba ashaka kuyubakiraho umupira w’u Rwanda, akayitabaza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014, igikombe cya Afurika cya 2015 ndetse n’imikino Olympique ya 2016.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka