Tony Adams wamamaye muri Arsenal asanga u Rwanda rufite impano mu mupira w’amaguru

Tony Adams wamamaye muri Arsenal ubwo yayikiniraga kuva mu 1983 kugeza mu 2002, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, akaba yarazanywe na Sosiyete y’itumanaho Airtel, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ushingiye ku kuzamura abakinnyi bato.

Tony Alexander Adams wageze i Kigali ku wa kane nijoro, kuri uyu wa kane tariki 2/5/2014 kuri Stade ya Kicukiro yahuye n’abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe na Airtel rihuza ababa bari hagati y’imyaka 12 na 17, bakorana imyitozo ndetse anabaganiriza abagira inama y’uko bazatera imbere mu mupira w’amaguru.

Tony Adams yakinaye umupira n'abana bahize abandi mu marushanwa yabagenewe.
Tony Adams yakinaye umupira n’abana bahize abandi mu marushanwa yabagenewe.

Abo bana 28 barimo abahungu 16 n’abakobwa 12 biganjemo abo mu Rwanda, ariko hari n’abaturutse muri Uganda, Nigeria, Ghana na Zambia, nabo bitwaye neza mu marushanwa y’abana yabereye mu bihugu bakomokamo, bakaba bari bahawe amahirwe yo gusura na Tony Adams.

Mu kiganiro gitoya yahaye abanyamakuru, Tony Adams wakinaga na myugariro muri Arsenal, yavuze ko yiteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru kandi ko yasanze mu Rwanda hari abana bafite impano bashobora kuzagera kure muri ruhago.

Adams yigishije abana gukina.
Adams yigishije abana gukina.

Yagize ati “Turaganira n’abashinzwe imikino mu Rwanda, hari byinshi twakorana byeteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu cyane ko nabonye hari abana bafite impano ku buryo bakomeje gukurikiranwa, bazagera ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe bazanakina mu makipe akomeye nka Arsenal n’ayandi.”

Muri gahunda ye mu Rwanda, Adams wahoze ari myugariro akaba na Kapiteni ’Ubwongereza, harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi no gusura Pariki y’Ibirunga, akazasubira mu Bwongereza ku cyumweru tariki 4/5/2014.

Tony Adams ari kumwe n'Umuyobozi wungirije wa FERWAFA Kayiranga Vedaste wambaye 'Costume'.
Tony Adams ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa FERWAFA Kayiranga Vedaste wambaye ’Costume’.

Tony Adams wasoje umupira w’amaguru muri 2002 nyuma y’imyaka 19 akinira Arsenal ari nayo kipe yonyine yakiniye mu buzima bwe, aho yagejeje ku mikino 504, yatoje amakipe arimo Gabala yo muri Azerbaijan, akaba yarayigezemo mu mwaka wa 2010 avuye muri Portsmouth yo mu Bwongereza.

Gahunda ya kuzamura abana bakiri bato muri ruhago yiswe’Airtel rising Stars’ yatangijwe mu Rwanda ku mugaragaro na Lauren nawe wahoze akina muri Arsenal, ikazajya ikorwa buri mwaka mu rwego rwo guha amahirwe abana bafite impano mu mupira w’amaguru kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanga.

Tony Adams yagize ibihe byiza muri Arsenal no mu ikipe y'Ubwongereza.
Tony Adams yagize ibihe byiza muri Arsenal no mu ikipe y’Ubwongereza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka