Swansea yegukanye igikombe ‘Capital One Cup’ inyagiye Bradford ibitego 5-0

Swansea City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe cya Capital One Cup kizwi cyane ku izina rya ‘Carling Cup’, nyuma yo kunyagira Bradford City yo mu cyiciro cya kane ibitego 5-0 tariki 24/02/2013.

Abakinnyi ba Swansea bishimira igikombe cya "Carling Cup".
Abakinnyi ba Swansea bishimira igikombe cya "Carling Cup".

Swansea isanzwe izwiho kugora amakipe akomeye muri shampiyona y’Ubwongereza, yatsinze Bradford bitayigoye. Ku munota wa 16 Nathan Dyer wigarageje cyane muri uwo mukino yari amaze gufungura amazamu, mbere y’uko Miguel Michu ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 40.

Mu ntangiro z’igice cya kabiri, Swansea yakomeje gusatira cyane, maze Nathan Dyer yongera kwigaragaza atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 48.

Nathan Dyer atsinda igitego cya mbere cya Swansea.
Nathan Dyer atsinda igitego cya mbere cya Swansea.

Ku munota wa 59 De Guzman yatsinze igitego cya kane kuri penaliti yabanje kurwanira na Dyer washakaga kuyitera kugirango yuzuze ibitego bitatu, Guzman yongera gutsinda igitego cye cya kabiri ari nacyo cya gatanu cy’ikipe ye, Swansea yandika amateka gutyo.

Swansea ubu iri ku mwanya wa cyenda muri shampiyona y’Ubwongereza, yafashwe nk’ikipe yakoresheje imbaraga zidasanzwe muri iryo rushanwa ibasha kugera ku mukino wa nyuma igatwara n’igikombe, mu gihe amakipe akomeye nka za Manchester United, Chelsea, Arsenal, Manchester City n’izindi zitabashije kugera kure.

Wayne na Dyer bishimira igitego cya gatatu ikipe yabo yari imaze gutsinda Bradford City.
Wayne na Dyer bishimira igitego cya gatatu ikipe yabo yari imaze gutsinda Bradford City.

Gutungurana nka gutya ku ikipe ifatwa nk’aho ari ntoya igatwara igikombe amakipe akomeye yarasezererwe byaherukaga ubwo ikipe yitwa Bury yatsindaga Deby County 6-0 mu gikombe cya FA mu 1903.

Gutsinda ibitego 5-0 kandi ngo byabaye amateka, kuko ari nta kipe yari yarigeze itsinda indi ibitego byinshi ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo kuri ruriya rwego. Ikipe yari yaragerageje gutsinda ibitego byinshi ku mukino wa nyuma ni Manchester United yatsinze Wigan ibitego 4-0 muri 2006.

Dyer and Williams bishimira intsinzi imbere y'umutoza wabo.
Dyer and Williams bishimira intsinzi imbere y’umutoza wabo.

Nubwo itabashije kwegukana igikombe, ku rwego rwayo Bradford City yakoze akazi gakomeye kuko yageze ku mukino wa nyuma isezereye amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere nka Wigan, Arsenal ndetse na Aston Villa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka