Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 8 nta kipe y’Iburasirazuba izamuka

Ikipe ya Sunrise FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri, yatsindiye kujya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera Bugesera FC muri ½ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki ya 10/5/2014 mu mukino wabereye i Rwamagana.

Sunrise FC, ikipe y’intara y’Iburasirazuba, yari yagaragaje ibimenyetso by’uko ishobora kujya mu cyiciro cya mbere kuko mu mukino wa ½ ubanza, yari yatsindiye Bugesera FC nayo y’Iburasirazuba ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Kigali.

Ku kibuga cyayo i Rwamagana kuri uyu wa gatandatu, Sunrise yanganyije igitego 1-1, bikaba byari bihagije ngo isezerere Bugesera FC kuko igiteranyo cy’imikino ibiri byari ibitego 3-1.

Sunrise FC yiyemeje kuzaguma mu cyiciro cya mbere.
Sunrise FC yiyemeje kuzaguma mu cyiciro cya mbere.

Sunrise FC yageze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera Unity FC iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri, izakina umukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati y’Isonga FC na SEC Academy.

Umukino w’Isonga FC na SEC warasubitswe kuko ayo makipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye na Gabon kuri icyi cyumweru, uwo mukino wa ½ wo kwishyura ukazakinwa ku wa gatatu tariki ya 14/5/2014.

Isonga FC ifite amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa nyuma na Sunrise FC uzaba tariki ya 18/05/2014, kuko yari yatsinze SEC igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Sunrise FC n’ikipe izarokoka hagati y’Isonga FC nizo zizazamuka mu cyiciro cya mbere zikasasimbura AS Muhanga na Esperance FC zasubiye mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Sunrise FC na Bugesera FC zari zigiye kuzamuka umwaka ushize haburaho gato kuko muri ½ cy’irangiza Sunrise yasezererewe na Esperance FC naho Bugesera itsindwa na Gicumbi FC.

Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Bugesera FC.
Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Bugesera FC.

Sunrise izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka umunani ari nta kipe yo mu Burasirazuba izamuka nyuma y’iyahoze yitwa Umurabyo FC yakinnye mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2006 ariko ikaza guhita isenyuka.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yari yavuze ko bifuza kujyana ikipe yabo mu cyiciro cya mbere kandi ko bashaka ko izakigumamo ntisubire aho yavuye.

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise bwatangaje ko bazakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango bazabashe guhangana n’andi makipe amenyereye icyiciro cya mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka