Sir Alex Ferguson yatangaje ko atazongera gutoza umupira w’amaguru

Nyuma y’imyaka 26 atoza ikipe ya Manchester United, Sir Alexander Chapman Ferguson w’imyaka 71 yatangaje ko atazongera gukora akazi k’ubutoza nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka kuko azafata ikiruhuko.

Inkuru ku isezera rya Sir Alex Ferguson yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 07/05/2013, aho uyu musaza yagize ati “icyemezo cyo guhagarika gutoza nagitekerejeho neza. Iki nicyo gihe, kandi ni ngombwa.

Ngiye guha icyubahiro n’umwanya umuryango wanjye, n’umugore wanjye. Banshyigikiye mu gihe cyose namaze ntoza ikipe ya Manchester United reka nanjye mbahe umwanya”.

David Moyes na Fergurson bivugwa ko azamusimbura.
David Moyes na Fergurson bivugwa ko azamusimbura.

Fergurson watangiye gutoza Manchester United kuva tariki 06/11/1986 niwe mutoza wa mbere w’Umwongereza wahiriwe cyane na ruhago kurusha abandi mu mateka yabo. Mu myaka 26 atoza iyo kipe, yatwaye ibikombe bigera kuri 38 byose hamwe.

Yahawe ibihembo n’amashimwe ku giti cye (personal honors) bibarirwa kuri 152. Birimo kuba umutoza w’ikinyejana cya 21 yahawe mu 2012 n’urwego rushinzwe amateka n’ibarurishamibare mu mupira w’amaguru.

Fergurson kandi yahawe icyubahiro cya Commander Order of the British Empire, CEB igihawe n’Umwamikazi w’Abongereza.

Abatoza babiri nibo bahabwa amahirwe yo gusimbura Sir Alexander Chapman Ferguson abo ni David Moyes utoza ikipe ya Everton na Jose Mourinho utoza ikipe ya Real Madrid.

Ferguson ahabwa impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro na kaminuza ya Striling mu mwaka wa 2011.
Ferguson ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na kaminuza ya Striling mu mwaka wa 2011.

Ferguson yibanira n’umugore we Cathy Ferguson bashakanye mu 1966, bafitanye abahungu batatu (Mark wavutse mu 1968) na Darren na Jasson impanga zavutse mu 1972.

Abatuye i Manchester bagaragaje icyifuzo ko yaba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko.

Ibikombe yatwaye muri Manchester United:

Premier League: 13

FA Cup: 5

League Cup: 4

Champions League: 2

Cup Winners Cup: 1

FIFA Club World Cup: 1

UEFA Super Cup: 1

Inter-Continental Cup: 1

FA Charity/Community Shield: 10

Naho muri Scottish First Division atwara

Scottish First Division: 4

Scottish Cup: 4

Scottish League Cup: 1

European Cup Winners’ Cup: 1

European Super Cup: 1

Ferguson atwara igikombe cya FA mu mwaka wa 1990.
Ferguson atwara igikombe cya FA mu mwaka wa 1990.
Ferguson areba umukino wa mbere yatoje Manchester United mu mwaka wa 1986.
Ferguson areba umukino wa mbere yatoje Manchester United mu mwaka wa 1986.
Mu mwaka wa 1986 ubwo Ferguson yatangiraga gutoza Manchester.
Mu mwaka wa 1986 ubwo Ferguson yatangiraga gutoza Manchester.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwarakoze kutugezaho uru rubuga

Nshimiyimanaernestenesty yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

ndababwiza ukuri kuzabo undindi nka sir alex ferguson biragoye

vuguziga yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

uyu musaza kabisa ndamwemera nangye nubwo ntafana man utd arusha kure micho. hahahahaaaaaaaaaa!

nisingizwe jean batiste yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka