Sina Gerome yakaswe 1/3 cy’umushahara we kubera gutoroka

Rutahizamu wa Rayon Sport, Sina Gerome, yahawe igihano cyo gukatwa 1/3 cy’umushahara ahembwa buri kwezi, nyuma yo gusiga bagenzi be, akerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo nta ruhushya yasabye.

Uyu musore wanahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba anakinira ikipe y’igihugu yagiye muri Congo ubwo ikipe ye ya Rayon Sport yari imaze gukina ikanganya na APR FC ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabaye tariki 30/12/2012.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, yadutangarije ko nyuma yo kujya muri Congo, uyu musore ngo avuyeyo yanerekeje mu Burundi, nabwo agenda nta ruhushya yahawe n’ikipe, ari byo byamuviriyemo igihano cyo gukatwa 1/3 cy’ umushahara utatangajwe ingano yawo.

Gakwaya yagize ati, “Ubu niyo gahunda dufite muri Rayon Sport. Hagiye hari ibihano bitanduakanye bizajya bihanwa umukinnyi runaka bijyanye n’amakosa yakoze, ubwo rero kuri Sina Gerome, Komiye nyobozi yafashe icyemezo cyo kumuhanisaha gukatwa 1/3 cy’umushahara, hanyuma umutoza nawe akazamufatira ibyemezo ku giti cye, bijyanye n’uburemere bw’ikosa yakoze».

Sina Gerome.
Sina Gerome.

Kugeza ubu Sina Gerome yamaze kugaruka i Nyanza aho Rayon Sport ikorere, gusa ntabwo umutoza Didier Gomes Da Rosa arongera kumugirira icyizere, kuko mu mukino Rayon Sport yatsinzemo Musanze FC 2-0, uyu musore ubusanzwe iyi kipe igenderaho, ntiyigeze yitabazwa kandi ahari.

Umuvugizi wa Rayon Sport avuga ko umutoza yafashe icyemezo cyo kutamukinisha kuko atari yarakoranye imyitozo na bagenzi be, ndetse ngo akaba ari nawe uzafata icyemezo cy’igihe azagarukira mu kibuga.

Kuva Sina Gerome atorotse, Rayon Sport yakinnye imikino ibiri, harimo uwo yatsinzemo AS Muhanga 2-1, ndetse n’uwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 09/01/2013 igatsinda Musanze FC 3-2.

Igihano Sina Gerome yahawe kije nyuma y’iminsi mike uwari kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana na Hussein Sibomana bakaswe imishahara kubera ko nabo bari batorotse ikipe.

Nizigiyimana, wambuwe igitambaro cya kapiteni kigahabwa Hategekimana Aphrodis kubera iyo mpamvu, icyo gihe yakaswe ½ cy’umushahara we w’ukwezi, naho Sibomana akatwa umushahara w’ukwezi kose.

Nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiyona, Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 22.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Abayobozi ba Rayon Sport bakoze ndabishyigikiye, ntabwo ikinyabupfura gike no kwigira Kamara bikwiye mu gihe tugezemo!Kandi n’ubusanzwe umukozi ahembwa ari uko yakoze cyangwa ari mu kiruhuko agenerwa n’amategeko, uwo kananiye arasezera kagahabwa abagashoboye!Rayon Sport komereza aho turagushaka ku mwanya w’imbere dore hashize igihe udatwara igikombe, utanasohokera igihugu!

yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka