Shangazi Rugina wafanaga cyane APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi nk’uko twabitangarijwe na Gatete George, umuvugizi wa APR FC, akaba n’Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abafana b’Amavubi mu Rwanda.
Nyuma y’iyo nkuru mbi, abantu benshi bababajwe n’urupfu rw’uwo mubyeyi, umwe mu bagore bakeya bakundaga imikino cyane.
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, babinyujije ku rubuga rwa interineti rwaryo, batangajwe ko bababajwe n’urupfu rw’uwo mukunzi w’imikino.
“Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko shangazi Rugina wari umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda yaraye yitabye Imana. FERWAFA kandi iboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Imana imwakire mu bayo”.
Benshi mu bari bamuzi baba abakinnyi, abakunzi b’imikino ndetse n’abayikurikiranira hafi, babinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababao batewe no kubura Shangazi Rugina.
Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ umukinnyi wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Shangazi yafanaga, abinyujije kuri ‘Facebook’ yagize ati, “Nongeye kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera mama wacu Shangazi Rugina, twamukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha, Imana ikwakire mu bayo natwe tuzahora tugusabira.”
Shangazi Rugina yagaragazaga urukundo rw’imikino, igihe cyose ikipe ya APR FC yakinaga yabaga yaje kuyifana ndetse rimwe na rimwe agasura abakinnyi bayo, akanakunda cyane ikipe y’igihugu Amavubu ku buryo ari nta mukino wayo wajyaga upfa kumucika buri gihe yabaye ari muri Stade kandi afana.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yamukunze kuturusha nagende gusa yarl intwari.
nukuri twese nk’abakunzi ba sport ntawe utababazwa nurupfu rwa shangazi rugina numva nka ferwafa yapanga kuburyo hakinwa umukino wo gufata mumugongo umuryango yasize.
nyagasani akwakire mubayo turababaye mana
njyewe iyamuremye vincent, twari duturanye kimironko tubabajwe cyane numubyeyi wacu wadusize kubitekerezo byiza yaduhaga, akadushyushya mugihe cyama shampiona imana imwakire mubayo. bityo nanjye david nkumufana wa APR FC twihanganishije umuryango we.
natwe twari duturanye ku kimironko, tubuze umubyeyi twakunaga, biratubabaje cyane, twihanganishije umuryango we imana imwakire mu bayo