Shampiyona irabukurwa mu mpera z’icyumweru APR FC ikina na Police FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ubu irimo gushakisha uko yakongera kugaruka ku isonga kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Undi mukino ukomeye uzahuza AS Kigali na Kiyovu Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kiyovu Sport itarabona intsinzi na rimwe nyuma y’aho Kayiranga Baptiste asezereye kuyitoza, ishobora kuzagorwa n’uwo mukino kuko izaba idafite Kapiteni wayo Serugaba Eric wavunitse akaba azamara igike kirenge ukwezi adakina.

Mu yindi mikino ikinwa kuri uyu wa gatandatu, Marine FC irakina na Mukura VS kuri Stade Umuganda, Amagaju yakire Isonga FC i Nyamagabe, Espoir FC ikine na Etincelles i Rusizi, naho Musanze FC yakire AS Muhanga i Musanze.

Ku cyumweru tariki 10/02/2013, hateganyijwe umukino umwe gusa uzahuza La Jeunesse na Rayon Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu Police FC ni yo iri ku isonga n’amanota 32, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 29, naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 28. Kiyovu sport iza ku mwanya wa kane n’amanota 27 igakurikirwa na AS Kigali ifite amanota 24.

Isonga FC iri ku mwanya wa 13, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, ariko zombi zinganya amanota 10.

Ibyumweru bibiri byari bishize shampiyona idakinwa kubera ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Uganda, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka