Shampiyona: AS Kigali yatsinze Police FC, Kiyovu Sports itsindwa na Marine FC

Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Kiyovu Sports inyagirirwa i Rubavu na Marine FC ibitego 3-0.

AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona
AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona

Ni imikino ine yakinwe kuri uwo munsi, ikinirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. I Kigali kuri Pelé Stadium, Police FC iri mu bihe bikomeye yari yakiriye AS Kigali. Police FC itari yatsinda umukino n’umwe kuva imikino yo kwishyura yatangira muri Mutarama 2024 n’ubundi uyu munsi ntabwo byayihiriye kuko igitego kimwe rukumbi cya Shaban Hussein Tshabalala ku munota wa 42 kuri penaliti cyanarangije uyu mukino, cyatumye Police FC yuzuza umukino wa gatandatu idatsinda, aho yatsinzwemo ine(4) inganya ibiri. Uyu mukino watumye AS Kigali igira amanota 31 ku mwanya wa gatandatu ikurikiye iyi Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 33.

Shaban Hussein yishimira igitego cya AS Kigali
Shaban Hussein yishimira igitego cya AS Kigali

Mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriwe na Marine FC iri kurwana no kuva mu myanya ya nyuma. Marine FC ibifashijwemo na Fabio Nkundimana ku munota wa 13, Ishimwe Jean René ku munota wa 40 ndetse na Sultan Sibomana ku munota wa 48 bayitsindiye ibitego, yatsinze Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo byo hanze y’ikibuga ibitego 3-0 aho byafashije Marine FC kugira amanota 25 ku mwanya wa 11 iriho, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.

Mu makipe amanuka harimo Etoile de l’Est isa nk’iyagiye, dore ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 13. Iyi kipe uyu munsi yakinaga na Muhazi United maze ibitego bya Abdul Amin ku munota wa 24 na Caleb Mbanza bihesha Muhazi United amanota atatu itsinze 2-0 igira amanota 28 ayishyira ku mwanya wa munani. Kuri stade Mpuzamahanga ya Huye, Amagaju FC yari yakiriye Gasogi United maze Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe ahabonera intsinzi y’ibitego 2-0 yuzuza amanota 30 ayishyira ku mwanya wa karindwi mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa cumi n’amanota 25.

AS Kigali itaratangiye shampiyona neza iri kwitwara neza mu mikino yo kwishyura
AS Kigali itaratangiye shampiyona neza iri kwitwara neza mu mikino yo kwishyura
Police FC yujuje imikino itandatu idatsinda
Police FC yujuje imikino itandatu idatsinda

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

Mukura VS na APR FC kuri stade Mpuzamahanga ya Huye
Etincelles FC na Sunrise FC kuri Stade Umuganda
Gorilla FC na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka