Serugaba Eric arashakishwa cyane n’ikipe ya AS Kigali

Kapiteni wa Kiyovu Sport Eric Serugaba warangije amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubu arashakishwa cyane na AS Kigali ishaka kumugura, ndetse akaba amaze iminsi akorera imyitozo muri iyo kipe y’umugi wa Kigali.

Serugaba wamaze igihe kinini cy’igice cya kabiri (Phase retour)cya shampiyona iheruka adakina kubera imvune, ubu arimo kwihata imyitozo myinshi kugirango agarure imbaraga yari asanganywe mbere.

Kuba Serugaba akorera iyo myitozo muri AS Kigali, kuri we ngo ni ugushaka uko yongera kumera neza ariko kandi ngo ari no mu biganiro n’iyo kipe, irimo gushaka kumugura ngo azayikinire muri shampiyona itaha.

Serugaba Eric kuva yegera muri Kiyovu Sport muri 2009 yarayifashije cyane.
Serugaba Eric kuva yegera muri Kiyovu Sport muri 2009 yarayifashije cyane.

Mu kiganiro twagiranye na Serugana yadutangarije ko n’ubwo ibiganiro bigeze kure, ariko atarumvikana n’abayobozi b’iyo kipe cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga yazajya ahembwa buri kwezi.

Serugaba yagize ati, “Turacyaganira ariko hari bimwe na bwimwe tutumvikanaho cyane cyane cyane ibirebana n’umushahara, ariko buriya niba koko bashaka ko nzabakinira bazageraho babyumve.”

Serugana wari umaze imyaka ine muri Kiyovu Sport, avuga kandi ko kugeza ubu na Kiyovu Sport icyifuza ko yazakomeza akayikinira mu gihe bumvikanye ku mafaranga bazamuha kugirango yongere amasezerano ndetse n’umushahara.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa AS Kigali Albert Mwanafunzi yadutangarije ko bifuza koko ko Serugaba azabakinira, bakaba bizeye ko azemera kubakinira, gusa hakaba ngo hakiri ingingo z’amasezerano bakirimo kunononsora.

Si AS Kigali yifuza Serugaba gusa, kuko na Gicumbi FC izatozwa muri shampiyona itaha na Kayiranga Baptiste wahoze atoza Serugaba muri Kiyovu Sport, nayo iramwifuza.

Gusa ngo ibiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’abayobozi b’iyo kipe ntacyo byagezeho kuko bamuhaga amafaranga makeya ku buryo yumvise atayemera.

Serugaba aramutse avuye muri Kiyovu yaba akuirikiye Bakabulindi Julius na Niyonkuru Radjou bamaze kwerekeje muri La Jeunesse, ndetse hakaba hari n’abandi benshi bategereje kureba ko bakongererwa amasezerano byatinda bakigendera.

Serugaba yamenyekanye cyane ubwo yakinaga nka Rutahizamu ukomeye mu ikipe ya Etincelles, bituma APR FC imugura ariko yo ntiyayigiriramo ibihe byiza kuko atabonye umwanya wo gukina uhagije,a hita yigira muri Kiyovu Sport muri 2009.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka