Sam Ssimbwa watozaga Police FC yamaze gusezera ku mirimo ye

Umunya Uganda Sam Ssimbwa watozaga Police FC, kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/7/2014, nibwo yashyikirije ibaruwa ubuyobozi bwa Police FC asezera ku mirimo ye, akaba yatangaje ko yeguye ku kazi ko gutoza iyo kipe ku mpamvu ze bwite.

Sam Ssimbwa wari umaze umwaka umwe atoza Police FC, yananiwe kugera ku ntago yari yihaye yo kwegukana kimwe mu bikombe bikomeye mu Rwanda, cyaba icya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Sam Ssimbwa yasezeye muri Police FC amaze umwaka umwe gusa, ku mpamvu ze bwite.
Sam Ssimbwa yasezeye muri Police FC amaze umwaka umwe gusa, ku mpamvu ze bwite.

Police FC yananiwe gutwara igikombe cya shampiyona ubwo yegukanaga umwanya wa kane, inabura igikombe cy’Amahoro ubwo yatsindwaga na APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC CIP Mayira Jean de Dieu yadutangarije ko kugenda kwa Sam Ssimbwa ahanini byatewe n’umusaruro mukeya yagaragaje n’ubwo atigeze atangaza impamvu nyamukuru y’isezera rye, gusa akavuga ko ngo hari ibibazo ashaka kujya gukemura mu muryango we, dore ko ngo mu minsi ishize yakunze gusaba uruhushya rwo kujya iwabo ku mpamvu zitazwi.

CIP Mayira avuga ko Kuba Sam Ssimbwa avuye muri iyo kipe kandi yitegura igikombe cya CECAFA ndetse ndetse na shampiyona itaha, ngo ntabwo bizahungabanya ikipe kuko barimo gushaka umutoza uzamusimbura kandi ngo azaboneka mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ati “Ubu tugiye gushaka umutoza ubereye ikipe yacu, kandi turizera ko tuzaba twamubonye mbere y’uko imikino ya CECAFA itangira tariki ya 9 Kanama. Ubu nta mazina y’abo dushaka arajya ahagaragara ariko mu minsi iri mbere tuzatangaza umutoza dushak,a ariko agomba kuba ari umuhanga kandi afite ibigwi mu karere.”

Sam Ssimbwa asezeye muri Police FC yari asigaje umwanya umwe ku masezerano ya yari afitanye na Police FC, akaba yarageze mu Rwanda umwaka ushize asimbuye umunya Serbia Goran Kopunovic wavuye muri iyo kipe muri Nyakanga 2013.

Kasa Mbungo André, usanzwe atoza AS Kigali, ni umwe mu bavugwa ko bashobora gusimbura Sam Ssimbwa, ndetse Nshimiyimana Maurice bakunze kwitwa ‘Maso’ wahoze muri Musanze FC, akaba nawe bivugwa ko ashobora kuzaba umutoza wungirje muri iyo kipe.

Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, Police FC yashyizwe mu itsinda rya gatatu ririmo Vital’O yo mu Burundi, El merreikh yo muri Sudan na Benadir yo muri Somalia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka