Rusizi: Abakinnyi ba Espoir FC bahagaritse imyitozo kubera kudahembwa

Mu gitondo cyo ku wa 02/03/2015, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC banze gukora imyitozo kubera ko bamaze igihe cy’amezi 2 badahembwa.

Aba bakinnyi ngo bari bizejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko bazahembwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri ariko ngo bageze ku itariki ya 2/03/2015 batarabona amafaranga yabo y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri ari yo ntandaro yo guhagarika imyitozo.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Espoir FC bwandikiye Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kandi bavuga ko batazakina umukino bari kwitegura uzabahuza n’ikipe ya Rayon Sport uzaba tariki ya 07/03/2015 batarahembwa.

Espoir yahagaritse imyitozo kubera kudahembwa.
Espoir yahagaritse imyitozo kubera kudahembwa.

Ikindi bagaragaza muri iyi baruwa ngo ni uko bashonje bityo batabasha gukina batariye dore ko ngo umukinnyi agomba kubona imbaraga zo gukina ari uko yariye neza.

Perezida w’ikipe ya Espoir FC, Gatera Egide yemereye Kigali Today ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kuko ngo amezi abiri ashize badahembwa kubera ikibazo cy’amikoro, gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko bahembwa kuko ngo no mu buzima busanzwe ntawakora atariye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Muhawenimana Euphrem avuga ko atazi impamvu bahagaritse imikino icyakora ngo nabo babonye ibaruwa bandikiwe n’iyo kipe bavuga ko bahagaritse imikino.

Umuyobozi wa Espoir FC, Gatera Egide avuga ko bagiye gushaka uko bakemura iki kibazo abakinnyi bagahembwa.
Umuyobozi wa Espoir FC, Gatera Egide avuga ko bagiye gushaka uko bakemura iki kibazo abakinnyi bagahembwa.

Akomeza avuga ko iyi kipe itakagombye gutegereza ko imishara yabo iva mu karere gusa kuko inzego zose zigomba gufatanya kuyiteza imbere. Akarere ngo kagerageza kugaragaza uruhare rwako mu kuyitera inkunga ariko izindi mpande ntizigire icyo zikora, kandi nako ari umuterankunga nk’abandi.

Buri mukozi w’Akarere ka Rusizi hari amafaranga akatwa ku mushahara buri kwezi iyo ateranyijwe akangana na miliyoni zisaga ebyiri, uyu muyobozi akavuga ko yakagombye guherwaho bashaka n’abandi baterankunga kugira ngo ikipe ikomeze kubaho.

Muhawenimana avuga ko ingengo y’imari akarere kari kageneye Espoir FC yarangiye bityo bagasaba abanyamabanki, abafana, n’abandi baturage bayikunda gutanga umusanzu mu kuzamura ikipe yabo, kuko ngo byaba bibabaje kumva ikipe ya Espoir FC yasenyutse cyangwa yahagaritse imikino.

Akarere ka Rusizi gatanga miliyoni 5 n’ibihumbi 300 buri kwezi ku ikipe ya Espoir FC, hatabariwemo ibindi ikenera iyo yagiye gukina.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibabahembe

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Yee rayonsport igiye kuza, abakinnyi batangiye gutera ubwoba ko nibadahembwa batazakina, kubera ko kuri iyi match baba biteguye kwinjiza amafranga menshi. Gusa ikibazo kiri mu makipe yacu, ntabwo aba aya nyuma kubera ko ari abaswa, ahubwo biterwa no uhembwa nabi. reba nk’ubu ibiri mu mutwe ni ugusaba umushahara, aho gutegura match. Abayobozi b’amakipe bajye bashyira mu gaciro, kuko ikirima ari ikiri mu nda.

kk yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka