Real Madrid yasezerewe muri Champions League

Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwishyura ibitego bine yari yatsinzwe na Dortmund mu mukino ubanza bituma ihita isezererwa mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Mu mukino wo kwishyura wabaye tariki 30/04/2013, Real Madrid yatsinze ibitego 2-0 mukeba wayo. Ibyo byatumye mu mikino yombi biba ibitego 4 kuri 3 bya Real Madrid nuko urugendo rwayo rurangirira muri ½ cy’irangiza.

Ikipe ya Dortmund yigaragaje nk’ikipe ikomeye muri iri rushanwa izahura n’ikipe iri burokoke hagati ya Bayern Munich bikomoka mu gihugu kimwe cy’Ubudage n’ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne.

Ibyishimo byari byinshi ku ikipe ya Dortumond nyuma yo gusezerera Real Madrid.
Ibyishimo byari byinshi ku ikipe ya Dortumond nyuma yo gusezerera Real Madrid.

Bitewe n’imikinire amakipe yo mu Budage yerekanye muri iri rushanwa, ikipe ya Bayern Munich yanatsinze Barcelone ibitego 4-0 mu mukino ubanza, ikaba ihabwa amahirwe menshi n’abafana yo kuzahura na Dortmund bikomoka mu gihugu kimwe nk’uko bamwe mu bafana babivuga.

Umukino wa FC Barcelone na Bayern Munich ukaba uza kuba kuri uyu wa 1 Gicurasi 2013 ku isaha saa mbiri na mirongo ine n’itanu z’ijoro.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka